skol
fortebet

Abayobozi ba Ukraine bahaye umuburo ukomeye abaturage babo ku ntambara n’Uburusiya

Yanditswe: Sunday 08, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abategetsi bo muri Ukraine baburiye abaturage ko intambara icyo gihugu kirwana n’Uburusiya ishobora gukaza umurego mu mpera z’iki cyumeru.
Bavuze ko ibyo bishoboka mu gihe Uburusiya buri mu myiteguro yo kwizihiza ku nshuro ya 77 intsinzi icyo gihugu cyatahukanye mu ntambara cyarwanaga n’aba Nazi mu Budage. Ni ibirori biba hirya no hino mu Burusiya bikarangwa n’akarasisi ka gisirikare.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko biteganijwe ko Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya (...)

Sponsored Ad

Abategetsi bo muri Ukraine baburiye abaturage ko intambara icyo gihugu kirwana n’Uburusiya ishobora gukaza umurego mu mpera z’iki cyumeru.

Bavuze ko ibyo bishoboka mu gihe Uburusiya buri mu myiteguro yo kwizihiza ku nshuro ya 77 intsinzi icyo gihugu cyatahukanye mu ntambara cyarwanaga n’aba Nazi mu Budage. Ni ibirori biba hirya no hino mu Burusiya bikarangwa n’akarasisi ka gisirikare.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko biteganijwe ko Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya azatanga ubutumwa bukarishye ku Bulayi n’Amerika taliki ya 9 uku kwezi kwa gatanu.

Umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya ejo yatangaje ko icyo gihugu nta gahunda gifite yo kurasa intwaro za nukiliyeri kuri Ukraine.

Gusa abategetsi bo mu nama ishinzwe umutekano muri Ukraine bavuze ko uyu munsi Uburusiya bwizihizaho intsinzi ushobora kuba uvuze gusuka urusasu kuri Ukraine.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa