skol
fortebet

Abigaragambya batwitse Inteko ishinga amategeko ya Paraguay, umwe ahasiga ubuzima

Yanditswe: Saturday 01, Apr 2017

Sponsored Ad

Abaturage bari mu myigaragambyo yo kwamagana manda ya kabiri ya Perezida batwitse inzu y’Inteko Ishinga Amategeko. Umuyobozi w’ abatavugwa rumwe n’ ubutegetsi biravugwa ko yahasize ubuzima
Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ryo mu 1992 ryashyizweho nyuma y’imyaka 35 y’ubutegetsi bw’igitugu rigena ko manda y’umukuru w’igihugu itagomba kurenza imyaka itanu.
Perezida uri ku butegetsi muri iki gihe Horactio Cartes ari gushaka uburyo yahindura iri tegeko nshinga kugira ngo agire amahirwe yo kongera (...)

Sponsored Ad

Abaturage bari mu myigaragambyo yo kwamagana manda ya kabiri ya Perezida batwitse inzu y’Inteko Ishinga Amategeko. Umuyobozi w’ abatavugwa rumwe n’ ubutegetsi biravugwa ko yahasize ubuzima

Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ryo mu 1992 ryashyizweho nyuma y’imyaka 35 y’ubutegetsi bw’igitugu rigena ko manda y’umukuru w’igihugu itagomba kurenza imyaka itanu.

Perezida uri ku butegetsi muri iki gihe Horactio Cartes ari gushaka uburyo yahindura iri tegeko nshinga kugira ngo agire amahirwe yo kongera kwiyamamaza.

Abarwanya uyu mushinga bamenaguye amadirishya y’inzu ikorerwamo n’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatanu, binjiramo batwika ibice byayo by’imbere.

Polisi yagareageje gutatanya abigaragambya hakaba hakomeretse abagera ku 10 barimo abapolisi, abanyepolitiki n’abigaragambyaga nk’uko BBC ibitangaza.

Iyi nzu ngo yamaze amasaha asaga abiri iri gushya. Abapolisi bari bahanganye n’abaturage ndetse iyi myigaragambyo ni yo mibi ya mbere kuva igihe Paraguay yaboneye ubwigenge mu 1992.

Abinyujije kuri twitter, Perezida Cartes ugomba kurangiza manda ye mu 2018, yasabye ko habaho ituze.

Paraguay yayobowe n’umusirikare Gen. Alfredo Stroessner wafashe ubutegetsi nyuma ya Coup d’etat kuva mu 1954 kugeza 1989.

Umushinga wo guhindura itegeko Nshinga uramutse wemewe, watuma uwahoze ayoboye iki gihugu Fernando Lugo, wavuye mu biro mu 2012, abona amahirwe yo kongera kwiyamamaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa