skol
fortebet

Abitwaje intwaro n’ ibyuma bishe 26 mu Burundi

Yanditswe: Sunday 13, May 2018

Sponsored Ad

Nibura abantu 26 baguye mu gitero bagabweho n’ abantu bi itwaje intwaro mu majyaruguru y’ u Burundi buri mu myiteguro ya kamarampaka bivugwa ko igamije kugumisha Perezida Pierre Nkurunziza ku butegetsi.

Sponsored Ad

Abagabye igitero baturutse muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo nk’ uko bitangazwa n’ ubutegetsi bw’ u Burundi ngo binjiriye mu ntara ya Cibitoke

Abatangabuhamya bavuga ko abo bagizi ba nabi bagendaga urugo ku rundi bitwaje intwaro n’ ibyuma batwika aho bageze hose.

Hari amakuru avuga ko bagizi ba nabi baba bagamije gukoma mu nkokora itora rya referendum bivugwa ko igamije kugumisha Perezida Nkurunziza ku butegetsi amaranye imyaka irenga 10 akazayobora kugera mu 2034.

Nkurunziza ari ku butegetsi kuva u Burundi bwava mu ntambara za gisivile muri 2005, muri 2015 yagerageje kwiyamamariza manda ya gatatu biteza imvururu ariko birangira n’ ubundi atowe.

Minisitiri w’ Umutekano mu Burundi Alain Guillaume Bunyoni yasobanuye ko igitero bagabweho ari “Igitero cy’ iterabwoba cyaturutse muri Congo kigasubira muri Congo”

Yavuze ko bamwe bapfuye batwitswe abandi bakicwa n’ amasasu bose hamwe akaba ari 26 naho 7 bakaba bakomeretse.

Ibi ngo byatangiye mu ijoro ryo ku wa Gatanu ni ko abatangabuhamya babwiye Ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP.

Abagabye iki gitero ntabwo baramenyekana ariko abashyirwa mu majwi ni Abarundi bari mu buhungiro bagamije kuburizamo referandumu yo ku wa 17 Gicurasi

Muri iyo kamarampaka gutora ‘YEGO’ bivuze kwemerera Perezida Nkurunziza manda ebyiri z’ imyaka 7 uhereye muri 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa