skol
fortebet

AFC yasabye ikintu gikomeye ingabo za RDC ishinja kwica abasivili

Yanditswe: Saturday 04, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ihuriro rya ’Alliance Fleuve Congo’ rifite umutwe w’ingabo wa M23 ryasabye ingabo za leta FARDC kuva mu mujyi wa Goma kuko ntacyo zimariye abaturage ahubwo zibica.

Sponsored Ad

Iri huriro rivuze ibi nyuma y’ibisasu byatewe mu mujyi wa Goma,mu nkambi y’ahimuriwe impunzi bigahitana abantu umunani.

AFC yasabye Tshisekedi gukura ingabo ze muri Goma kuko ibikorwa bigize icyaha by’izi ngabo ngo bimaze amezi menshi bitwara ubuzima bw’abawutuye.

Ingabo za RDC babisabye zigizwe na za FDLR, Abarundi, Mai Mai, Wazalendo na FARDC.

AFC yagize iti “AFC irasaba Leta ya Kinshasa gukura ingabo mu mujyi wa Goma wose kuko ibikorwa bigize icyaha by’iri huriro ry’abagizi ba nabi rimaze amezi menshi ritwara ubuzima bw’abawutuye.”

AFC yatangaje ko ingabo za Leta ya RDC zashinze imbunda hagati mu baturage no mu nkambi z’abahunze intambara, yibutsa ko iki gikorwa gihanwa n’itegeko mpuzamahanga rigenga intambara.

Iti “Izi ntwaro zigomba kwimurwa mu rwego rwo gukura abaturage mu byago.”

Iri huriro ryashinzwe mu Ukuboza 2023 riyobowe na Corneille Nangaa wayoboye Komisiyo y’amatora muri RDC. Ryateguje ko rifite gahunda yo gukura Perezida Félix Tshisekedi ku butegetsi, rikamugeza mu butabera kugira ngo aryozwe ibi byaha bikomeje gukorerwa abaturage.

Kuva mu ntangiriro za 2024, Goma igenzurwa n’ingabo za RDC, imitwe ya Wazalendo, FDLR ndetse n’abacancuro baturutse ku mugabane w’Uburayi. Ibikorwa bihungabanya umutekano birimo ubujura bwitwaje intwaro n’ubwicanyi byariyongereye kuva iyi mitwe ya gisirikare yahahurira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa