skol
fortebet

Afghanistan:Abatalibani bakomeje gukubita inshuro ingabo za Leta

Yanditswe: Saturday 14, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo za mbere z’Amerika zirimo kugera muri Afghanistan ngo zifashe mu guhungisha abadipolomate n’abandi, mu gihe ibihugu byinshi birimo kwihutira guhungisha abakozi n’abaturage babyo, muri iki gihe aba Taliban bari gutera intambwe yihuse.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu, aba Taliban bafashe indi mirwa mikuru ibiri y’intara za Paktika na Kunar.

Umurwa mukuru Sharan, w’intara ya Paktika, bawigaruriye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, nkuko byemejwe n’umukuru w’inama njyanama y’iyo ntara.

Yavuze ko ibiro by’ubutasi, ibiro bya guverineri, ibiro bikuru bya polisi na kasho yaho, ubu biri mu maboko y’aba Taliban. Umujyi wa Sharan uri ku ntera ya kilometero 200 mu majyepfo y’umurwa mukuru Kabul wa Afghanistan.

Asadabad, umurwa mukuru w’intara ya Kunar, na wo wafashwe n’aba Taliban kuri uyu wa gatandatu, nkuko umudepite waho yabibwiye BBC. Umujyi wa Asadabad uri ku ntera ya kilometero 235 mu burasirazuba bwa Kabul.

Ubu aba Taliban barimo kugenzura irenga kimwe cya kabiri cy’imirwa mikuru y’intara 34 zigize Afghanistan.

Hagati aho, Perezida wa Afghanistan Ashraf Ghani yagejejeho ijambo rigufi ku gihugu, ashima "umuhate" w’inzego z’umutekano, zimaze igihe zigerageza kurwana ku mijyi y’iki gihugu.

Ati: "Nka Perezida wanyu, icyo ndimo kwibandaho ni ukurinda ko habaho undi mutekano mucye, urugomo no kuva mu byabo kw’abaturage banjye". Yavuze ko intego yihutirwa cyane ari ukongera gusuganya inzego z’umutekano.

Yavuze iryo jambo mu gihe hari hari uguhwihwisa ko ashobora kuba ari hafi gutangaza ko yeguye ku butegetsi.

Ku wa gatanu, intagondwa zigaruriye umujyi wa Pul-e-Alam, umurwa mukuru w’intara ya Logar, uri kuri kilometero 80 uvuye i Kabul.

Umukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) yavuze ko ibinti birimo kurenga igaruriro, abaturage b’abasivile bahura n’ingaruka zikomeye.

Kugeza ubu abantu barenga 250,000 byabaye ngombwa ko bata ingo zabo.

Uku gukataza kw’aba Taliban kubaye mu gihe Amerika n’ibindi bihugu by’amahanga birimo kuhakura ingabo nyuma y’imyaka 20 bihakora ibikorwa bya gisirikare.

Imirwano yatumye habaho kugira ubwoba ko ibyagezweho mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bwa muntu kuva intagondwa z’aba Taliban - zigendera ku mahame akaze yiyitirira Islam - zahirikwa ku butegetsi mu 2001, bishobora gusubira irudubi (inyuma) mu buryo bwihuse.

Mu gihe cy’ubutegetsi bw’aba Taliban mu myaka ya 1990, abagore bahatirwaga kwambara imyitandiro ibapfuka hose, uburezi bwari bwemerewe abakobwa bafite gusa hejuru y’imyaka 10, hariho n’ibihano bikarishye birimo no kwica abantu ku karubanda (mu ruhame).

Ku wa gatanu kandi, aba Taliban bafashe umujyi wa kabiri munini mu gihugu wa Kandahar n’umujyi uturanye na wo wa Lashkar Gah, ndetse n’umujyi wa Herat mu burengerazuba.

John Kirby, umuvugizi w’ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika bya Pentagon, yavuze ko intambwe aba Taliban bateye mu bihe bya vuba aha bishize "ihangayikishije bikomeye", ariko akerensa ibivugwa ko Kabul ishobora gufatwa n’aba Taliban igihe icyo ari cyo cyose.

Benshi mu basirikare 3,000 barimo koherezwayo gufasha guhungisha abakozi b’ambasade y’Amerika, barahagera muri iyi mpera y’icyumweru. Amerika irashaka ko buri munsi izajya ihungisha n’indege abantu babarirwa mu bihumbi ibakura i Kabul.

Isesengura rya vuba aha riherutse gukorwa ku makuru y’ubutasi rigaragaza ko aba Taliban bashobora kugerageza gutsinsura berekeza mu murwa mukuru Kabul mu minsi itarenze 30.

Ambasade y’Amerika i Kabul yamenyesheje abakozi ko hari aho gutwikira ndetse n’ibindi bikoresho byo gutwika ibikubiyemo amabanga, birimo inyandiko n’ibikoresho nk’amabendera bishobora gukoreshwa mu icengezamatwara.

Ubwongereza burimo kohereza abasirikare 600 bo gufasha guhungisha Abongereza n’Abanya-Afghanistan bahoze bakorera Ubwongereza. Bwavuze ko abakozi babwo bo kuri ambasade bagabanywa hagasigara bacye cyane bashoboka - nkuko Ubudage nabwo bwabigenje.

Denmark na Norvège (Norway) byo birimo gufunga ambasade zabyo burundu.

Umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres yasabye aba Taliban gusoza imirwano ndetse ashishikariza amahanga gusobanura neza ko ubutegetsi bufashwe ku ngufu za gisirikare butemewe.

Yagize ati: "Buri munsi imirwano irushaho guhitana abagore n’abana. Imirwano ikomeje kubera mu mijyi izatuma hazakomeza kwicwa imbaga y’abantu mu gihe abaturage b’abasivile ari bo bahatikirira cyane".

Yavuze ko ibiribwa n’imiti birimo kugabanuka cyane, ndetse ko n’ibikorwa-remezo by’ingenzi nk’amashuri n’amavuriro byashenywe. ONU yinginze ibihugu bituranye na Afghanistan ngo bikomeze gufungura imipaka yabyo, kugira ngo abantu bashobore kubihungiramo.

Abaturage b’abasivile barenga 1,000 biciwe muri Afghanistan mu kwezi gushize konyine, nkuko ONU ibivuga.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa