skol
fortebet

Afurika y’Epfo yemeje gukomeza kw’ibiganiro bigamije kunga Putin na Zelenskyy

Yanditswe: Wednesday 28, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ministri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo Naledi Pandor yatangaje ko imyivumbagatanyo yo kurwanya ubutegetsi bw’Uburusiya iheruka kuburizwamo itazakoma mu nkokora gahunda y’Afurika yo gushakisha uburyo bwo kurangiza intambara Uburusiya burwana na Ukraine.

Sponsored Ad

Ministri Naledi Pandor yabitangaje nyuma y’ibiganiro yari amaze kugirana na mugenzi we w’Ubudage, Annalena Baerbock. Kuwa Gatandatu w’icyumeru gishize, Annalena yavuze ko imyivumbagatanyo yo kwigomeka ku butegetsi yabaye mu Burusiya iyobowe na Yevgeny Prigozhin, umukuru w’abarwanyi b’abacancuro bo mu mutwe wa Wagner, yagaragaje ibyo yise ko ‘Vladimir Putin yaba yisenyera igihugu’.

Uruzinduko rwe muri Afurika y’Epfo ruje nyuma yuko Perezida Cyril Ramaphosa w’icyo gihugu n’abandi bakuru b’ibihugu by’Afurika basuye Uburusiya na Ukraine muri uku kwezi gushira. Bagenzwaga no gushakisha amahoro hagati y’ibihugu byombi ubu biri mu ntambara.

Afurika y’Epfo yagumye kwiyerekana nk’igihugu kidafite uruhande kibogamiye ho muri iyi ntambara Uburusiya burwana na Ukraine. Gusa ibihugu by’Amerika n’Uburayi byakunze kuyinenga gukomeza umubano n’Uburusiya.

Mbere y’uko ahaguruka yerekeza muri Afurika y’Epfo, ministri w’ububanyi n’amahanga w’Ubudage, Annalena Baerbock, yavuze ko ahagurukijwe no kumenya icyo Afurika y’Epfo itekereza ku mvururu ziheruka kuba mu Burusiya, no gukoresha ijambo ifite ku mugabane w’Afurika mu kurangiza ikibazo cy’intambara ibera muri Ukraine.

Ministri w’ububanyi n’amahanga w’Afurika y’Epfo yavuze ko imyivumbagatanyo yabaye mu Burusiya itazahagarika inzira Afurika yatangiye yo kugerageza gushakisha amahoro hagati y’impande zihanganye muri iyi ntambara. Yavuze ko abakuru b’ibihugu by’Uburusiya na Ukraine bari bemeye ko bazongera guhura n’abahagarariye Afurika mu byumweru biri imbere.

Yagarutse ku buryo Afurika y’Epfo yanenzwe kuko yatoye ‘ndifashe’ ku mwanzuro wa ONU wo kwamagana Uburusiya kubera intambara bwashoye kuri Ukraine. Avuga ko kuba yarifashe ubu biyishyira mu mwanya mwiza wo guhuza ibyo bihugu byombi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa