skol
fortebet

Afurika yunze Ubumwe yatangaje umubare w’abasirikare b’Uburundi na Uganda baguye muri Somaliya

Yanditswe: Thursday 13, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abasirikare hafi 4,000 byatangajwe ko kuva muri 2007 ari bo bamaze kwicirwa muri Somalia aho bagiye boherezwa mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kuhagarura amahoro, mu gihe abandi babarirwa mu magana bakomerekeyeyo.

Sponsored Ad

Abasirikare hafi 4,000 byatangajwe ko kuva muri 2007 ari bo bamaze kwicirwa muri Somalia aho bagiye boherezwa mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kuhagarura amahoro, mu gihe abandi babarirwa mu magana bakomerekeyeyo.

Ni ibyatangajwe n’intumwa idasanzwe ya Perezida wa Komisiyo ya AU, Mohamed El-Amine Souef, mu kiganiro aheruka kugirana na VOA.

Yavuze ko buriya butumwa bumaze "gutakarizwamo abasirikare hafi 4,000" biganjemo abo mu bihugu by’u Burundi na Uganda.

Iyi ntumwa yunzemo iti: "Nshingiye kuri ba Ofisiye bagiye muri buriya butumwa, abapfuye n’abakomeretse bashobora kurenga 5,000."

Ni ku nshuro ya mbere umuyobozi ku rwego rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe avuga ku mugaragaro umubare w’abasirikare baguye muri Somalia.

Souef yavuze ko imiryango y’abasirikare bapfiriye muri kiriya gihugu cyo mu ihembe rya Afurika itarahabwa indishyi z’akababaro igiye gushyirwa imbere, ku buryo igihe cyose amafaranga azabonekera izahita iyahabwa.

Uganda ni cyo gihugu cya mbere cyohereje Ingabo zacyo mu butumwa kugagura amahoro muri Somalia (AMISOM) kuko aba mbere bahageze muri Werurwe 2007.

Abasirikare babarirwa mu magana b’iki gihugu ndetse na bagenzi babo biganjemo abo mu gihugu cy’u Burundi biciwe mu mirwano yari igamije kwirukana abarwanyi bo mu mutwe wa Al Shabaab i Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia.

Muri 2012, Major Duncan Kashoma wa UPDF wakomerekeye muri Somalia yabwiye BBC ko abasirikare b’Abagande bari barifashishijwe ubwo barwaniraga mu mashyamba n’inyeshyamba za LRA mu majyaruguru ya Uganda, gusa bakaba batari biteguye neza kurwanira muri Somalia kubera ubutayu ndetse no mu mujyi wa Mogadishu wari ugoye cyane kurwaniramo.

Bivugwa ko byabaye ngombwa ko Uganda yohereza muri Somalia umutwe w’abasirikare badasanzwe ari na bo birukanye Al Shabaab i Mogadishu.

Kurwana n’uriya mutwe w’iterabwoba cyakora biri mu byagiye bigora ziriya ngabo, kuko rimwe na rimwe abarwanyi bawo bivangaga n’abaturage bikaba ngombwa ko bifashisha ibiturika mu kwirwanaho.

Al Shabaab kandi hari ubwo yiyoberanyaga ikihindura Ingabo za Leta ya Somalia mu rwego rwo kugaba ibitero bitandukanye, birimo nk’icy’ubwiyahuzi cyo muri 2009 yagabye ku Cyicaro Gikuru cya AMISOM kikagwamo abasirikare barenga 20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa