skol
fortebet

Al-Qaeda yarekuye Umunya-Australia yari imaze imyaka 7 ishimuse

Yanditswe: Friday 19, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muganga w’Umunya-Australia wari umaze imyaka irenga irindwi ari mu maboko y’intagondwa za al-Qaeda muri Afurika y’uburengerazuba zaramushimuse, zamurekuye.

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Australia yavuze ko Dr Kenneth Elliott, w’imyaka 88, ubu ameze neza kandi ko yongeye guhura n’umuryango we.

We n’umugore we bari bafashwe mu 2016 hafi y’umupaka wa Mali na Burkina Faso, aho bari bamaze imyaka irenga 40 bakorera mu ivuriro ryabo.

Umutwe wa al-Qaeda in the Islamic Maghreb (AQIM), icyo gihe wavuze ko wabashimuse.

Nyuma y’ibyumweru bitatu, uwo mutwe warekuye umugore we, Jocelyn, ku gitutu wokejwe n’abaturage ndetse n’icyo wise "inama" wagiriwe n’abategetsi bawo ku kudashora abagore mu ntambara.

Mu itangazo, umuryango we wagize uti: "Ku myaka 88, na nyuma y’imyaka myinshi atari mu rugo, Dr Elliott ubu acyeneye igihe no kutinjirirwa mu buzima bwite kugira ngo aruhuke kandi yongere kugarura imbaraga.

"Turabashimiye ku kutwumva kwanyu".

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Australia Penny Wong yavuze ku kwihangana Dr Elliott n’umuryango we bagaragaje "mu bihe bya mbere bigoye cyane".

Mu itangazo, Minisitiri Wong yagize ati: "Dushimiye abategetsi ba Australia bamaze imyaka bakora kugira ngo Dr Elliott arekurwe ndetse bagaha ubufasha umuryango we".

Dr Elliott, ukomoka i Perth mu burengerazuba bwa Australia, we n’umugore we bakoraga mu ivuriro ryabo rifite ibitanda 120 ryo mu mujyi wa Djibo mu majyaruguru ya Burkina Faso.

Dr Elliott ni we muganga wenyine w’inzobere mu kubaga wakoraga kuri iryo vuriro.

Nyuma yuko we n’umugore bafashwe, abaturage baho batangije ipaji yo ku rubuga rwa Facebook bakora ubukangurambaga basaba ko barekurwa.

Bumwe mu butumwa bwo kuri iyo paji bugira buti: "Elliott ni Umunya-Burkina Faso kandi afite umutima wa kimuntu... Ni urugero rwiza cyane rwo kugira umutima wa kimuntu".

Umutwe wa AQIM n’indi mitwe y’abahezanguni yo mu majyaruguru no mu burengerazuba bw’Afurika, imaze igihe ikoresha gushimuta hagamijwe kwaka amafaranga kugira ngo abafashwe barekurwe, nk’uburyo bwayo bwo kubona amafaranga.

AQIM, ifite inkomoko mu ntambara yo gusubiranamo kw’abaturage muri Algeria mu myaka ya 1990, ikorera mu karere ka Sahel mu majyepfo y’ubutayu bwa Sahara no muri Mali na Burkina Faso.

Mu 2013, Ubufaransa bwahoze bukoloniza Mali bwohereje muri Mali abasirikare 5,000 bo kurwanya uwo mutwe n’abakorana na wo, ndetse mu 2020 bwishe uwari umukuru wa AQIM, Abdelmalek Droukdel.

Ariko mu mwaka ushize Ubufaransa bwakuyeyo ingabo zabwo, mu gihe bwari burimo kurushaho kutishimirwa muri Mali kubera igikorwa cyabwo cya gisirikare muri icyo gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa