skol
fortebet

AMAFOTO_Abakomando 7 baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato bwagonganye n’ubundi

Yanditswe: Saturday 17, Jun 2017

Sponsored Ad

Abasirikare 7 barwanira mu mazi ba Amerika baburiwe irengero nyuma yaho ubwato bwabo bugonganiye n’ubwato butwara ibicuruzwa mu nyanja ikora ku Buyapani.
Amakuru avuga ko abashinzwe umutekano wo ku nkombe z’inyanja zikora ku Buyapani bahise boherejza abatabazi muri ako karere.
Umuvugizi w’igisirikare cya Amerika kirwanira mu mazi yavuze ariko ko abo basirikare baburiwe irengero bashobora kuba bahungiye mu byumba bw’ubwo bwato bitagerwamo n’amazi.
Umusare mukuru w’ubwo bwato bw’intambara - USS (...)

Sponsored Ad

Abasirikare 7 barwanira mu mazi ba Amerika baburiwe irengero nyuma yaho ubwato bwabo bugonganiye n’ubwato butwara ibicuruzwa mu nyanja ikora ku Buyapani.

Amakuru avuga ko abashinzwe umutekano wo ku nkombe z’inyanja zikora ku Buyapani bahise boherejza abatabazi muri ako karere.

Umuvugizi w’igisirikare cya Amerika kirwanira mu mazi yavuze ariko ko abo basirikare baburiwe irengero bashobora kuba bahungiye mu byumba bw’ubwo bwato bitagerwamo n’amazi.

Umusare mukuru w’ubwo bwato bw’intambara - USS Fitzgerald - n’abandi babiri bakomeretse bajyanywe kwa muganga hifashishijwe kajugujugu y’Ubuyapani.

Ubwato butwara ibicuruzwa - ACX Crystal- bufite metero 220 bwariho iberendera rya Philippine nibwo bwagonganye n’ubwato bw’ingabo z’Abanyamerika.

Biravugwa ko ayo mato yombi yagonganiye mu gace kagenderamo amato menshi y’ingabo za Amerika agendera munsi y’inyanja.

Icyatumye iyo mpanuka iba ntabwo cyari cyamenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa