skol
fortebet

America: Ibirori byo gutanga Diplome byakuruye ibyago ababyitabiriye

Yanditswe: Wednesday 07, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abantu barindwi barasiwe mu gitero cyabereye ku ishuri riri Richmond, mu ntara ya Vilginia,mu birori byo gutanga impamyabumenyi(graduation), babiri muri bo bahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Iki gitero cyabereye hanze y’inzu y’ibirori Atria Theater kuri campus ya Viriginia Commonwealth University , cyatumye abanyeshuri bari bambaye amakanzu y’ibi birori, biruka, baranyanyagira kugira ngo bakize amagara yabo.

Abayobozi b’iri shuri bavuga ko iki gitero cyifashishije imbunda, cyabaye mu gihe ishuri ryisumbuye rya Huguenot High School ryatangaga impamyabumenyi.

Ibindi birori nk’ibyo byari biteganyijwe ku munsi w’ejo ku wa kane byahise bisubikwa ndetse n’amasomo nayo aba ahagaze .

Mu baguye muri icyo gitero barimo umusore w’imyaka 18 wari mu bari buhabwe impamyabumenyi ndetse na se w’imyaka 36 .

Ukekwa kuba ari inyuma y’icyo gitero ni umusore w’imyaka 19, wahise utabwa muri yombi nkuko bitangazwa n’umuyobozi wungirije wa Polisi i Richmond, Rick Edwards.

Avuga ko igipolisi cyemeza ko yari azi nibura umwe muri aba bapfuye.

Undi muntu wari ufite imbunda ubwo icyo gitero cyabaga, yabanje gufatwa, ariko Polisi iza gusanga nta ruhare abifitemo .

Mu kiganiro n’abamanyamakuru ,Umuyobozi w’agace ka Richmond, Levar Stoney yagize ati: “ Ese nta kintu cy’igihabwa agaciro? Umwana agomba kujya mu birori byo guhabwa impamyabumenyi kandi akidagadura uko ashatse hamwe n’inshuti ze n’imiryango.”

Avuga ko icyabaye ari igikorwa cyo “Kwikunda”

Edwards yongeyeho ko abapolisi batatu bari mu kiruhuko bahise boherezwa gukorera ahabereye iki gitero , abandi barindwi boherejwe hanze kugira ngo bahagarike umuvundo wahise uboneka.

Edwards avuga ko muri iryo nsanganya abantu batanu bakomerekejwe n’amasasu,babiri bitabye Imana.Ni mu gihe umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda yagonzwe n’imodoka mu kavuyo.

Umuyobozi w’amashure ya leta , Jason Kamras yavuze ko iki gitero cyabaye ku munsi ufatwa “nk’uw’umunezero aho abana babo bari guhabwa impamyabumenyi z’amashuri .”

Si ubwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika havuzwe igitero cyibasiye ishuri ndetse mu Kwakira 2019 mu Ntara ya Califonia, umunyeshuri yarashe babiri nawe ariyica.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa