skol
fortebet

Amerika igiye guha Ukraine misile zirasa kure

Yanditswe: Saturday 23, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Amerika Joe Biden arateganya guha Ukraine misile zigezweho zirasa mu ntera ndende mu rwego rwo gufasha icyo gihugu mu gitero cyacyo cyo gusubiza inyuma abasirikare b’Uburusiya bagiteye, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Amerika.

Sponsored Ad

Ibyo bitangazamakuru bisubiramo amagambo y’abategetsi bo muri Amerika bazi iby’iyo gahunda bavuga ko Ukraine izabona misile zo mu bwoko bwa ATACMS, zishobora kurasa kugeza mu ntera ya kilometero 300.

Ibi byafasha Ukraine kurasa aho abasirikare b’Uburusiya bari n’inyuma cyane y’umurongo w’imbere w’urugamba.

Ku wa gatanu, nibura misile imwe ya Ukraine yakubise ku biro bikuru by’ahari amato y’intambara y’Uburusiya mu nyanja y’umukara (Black Sea) ku mwigimbakirwa wa Crimea Uburusiya bwiyometseho.

Umuntu wo mu gisirikare cya Ukraine yabwiye BBC ko icyo gitero ku cyambu cya Sevastopol cyakozwe hifashishijwe misile zo mu bwoko bwa Storm Shadow, Ukraine yahawe n’Ubwongereza n’Ubufaransa, avuga ko ibi bigaragaza akamaro k’intwaro uburengerazuba (Uburayi n’Amerika) buha Ukraine.

Misile nk’izo zifite ubushobozi bwo kurasa kugeza mu ntera ya kilometero zirenga 240.

Ibitangazamakuru NBC News na the Wall Street Journal bisubiramo amagambo y’abategetsi bo muri Amerika bitatangaje amazina, bavuga ko Perezida Biden yabwiye mugenzi we wa Ukraine Volodymyr Zelensky ko Ukraine izabona "umubare muto" wa misile za ATACMS (Army Tactical Missile System). Abo bategetsi bombi bahuriye mu biro bya perezida w’Amerika (White House) ku wa kane.

Ikinyamakuru the Wall Street Journal cyongeraho ko izo ntwaro zizoherezwa mu byumweru biri imbere.

Hagati aho, ikinyamakuru the Washington Post gisubiramo amagambo y’abantu benshi bazi iby’ibyo biganiro bya ba perezida bombi, babwira icyo kinyamakuru ko Ukraine izabona misile za ATACMS ziriho za bombe nto zikwirakwira ahantu hanini (’cluster bomblets’), aho kuba za misile zijyaho igisasu kimwe.

Amerika na Ukraine, nta na kimwe muri ibi bihugu cyari cyemeza ku mugaragaro ayo makuru yo mu bitangazamakuru byo muri Amerika.

Nyuma y’ibiganiro bya Biden na Zelensky, Amerika yatangaje icyiciro gishya cya miliyoni 325 z’amadolari y’imfashanyo ya gisirikare – harimo n’imbunda za rutura n’amasasu – igenewe Ukraine. Ibifaru byo mu bwoko bwa Abrams by’Amerika bizohererezwa Ukraine mu cyumweru gitaha.

Ariko ba perezida bombi birinze gukomoza ku ngingo ijyanye na misile za ATACMS.

Ku wa gatanu, mu ruzinduko muri Canada, Zelensky yagize ati: "Nemera ko byinshi mu byo twari turimo tuganira na Perezida Biden ejo [ku wa kane]... tuzashobora kubyemeranyaho."

Yongeyeho ati: "Yego, iki ni ikibazo cy’igihe. Si buri kintu cyose kigenwa na Ukraine."

Ukraine imaze amezi isaba guhabwa misile zo mu bwoko bwa ATACMS zo kongera ubushobozi bwayo mu gitero cyayo cyo gusubiza inyuma abasirikare b’Uburusiya, cyo mu majyepfo ya Ukraine.

Ukraine ivuga ko imirongo y’ingenzi y’Uburusiya yo gutuma ibikoresho n’abasirikare bibugeraho, ibirindiro biyoborerwamo imirwano hamwe n’ibindi bigo bibikwamo ibikoresho by’inyuma y’umurongo w’imbere w’urugamba, byaba bishobora kuraswaho hifashishijwe izo misile, bigatuma Uburusiya bubyigiza inyuma kure, ibyo na byo bigatuma bibugora kongera abasirikare n’intwaro by’ubwunganizi.

Ukraine ivuga ko ibirindiro by’Uburusiya byo mu turere bwafashe twa Ukraine two mu majyepfo – harimo no muri Crimea – byaba bishobora kuraswaho.

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yagabye igitero gisesuye kuri Ukraine mu kwezi kwa Gashyantare (2) mu 2022. Mu ntangiriro, ubutegetsi bwa Biden byari bwagaragaje gushidikanya ku guha Ukraine intwaro zigezweho.

Ariko aho ubwo butegetsi buhagaze hamaze guhinduka cyane kugeza ubu. Amerika yamaze guha Ukraine rokete zirasa kure zo mu bwoko bwa HIMARS hamwe na misile z’ubwirinzi bw’ikirere za Patriot.

Ariko nanone Perezida Biden yari amaze igihe ashidikanya ku guha Ukraine misile za ATACMS, mu gihe hari ubwoba ko izo misile zishobora gutuma gukozanyaho kutaziguye gushoboka kurushaho hagati y’Amerika n’Uburusiya butunze intwaro kirimbuzi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa