skol
fortebet

Amerika ikomeje kwiyegereza Ubushinwa binyuze mu kubugenderera ubutitsa

Yanditswe: Monday 17, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Intumwa yihariye ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’ihindagurika ry’ibihe, John Kerry abaye umuyobozi wa gatatu ukomeye woherejwe mu Bushinwa mu kwezi kumwe, mu gihe ubutegetsi bw’i Washington buri gushaka uko bwazahura umubano wabwo n’u Bushinwa, umaze iminsi urimo agatotsi.

Sponsored Ad

Yabanjirijwe n’Umunyamabanga wa Amerika, Antony Blinken wahuye na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping mu mpera za Kamena 2023 ndetse na Minisitiri w’Imari wa Amerika, Janet Yellen wahuye na Minisitiri w’Intebe, Li Qiang, mu ntangiriro za Nyakanga 2023.

Kuri iyi nshuro John Kerry yagiye mu Bushinwa mu mutaka wo gufatanyiriza hamwe ngo harebwe icyakorwa kugira ngo ingaruka z’iyangirika ry’ikirere zirwanywe cyane ko muri iyi minsi ziri kwangiza byinshi mu bihugu byombi.

John Kerry wageze mu Murwa Mukuru i Beijing kuwa 16 Nyakanga 2023 ategereje kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwo mu Bushinwa ku bijyanye n’icyakorwa ngo iyangirika ry’ikirere rikumirwe cyane ko ubu ubushyuhe bwinshi bwibasiye ibihugu.

Kuva mu 1951 nibwo u Bushinwa bwagera kuri dogere Celsius 40 z’ubushyuhe, mu gihe muri Amerika muri iyi minsi iki gihugu cyageze kuri kigero cy’ubushyuhe bugera kuri dogere Celsius 49.

Muri Kanama umwaka ushize u Bushinwa bwivanye mu biganiro bigamije gukemura iki kibazo bitewe n’uko uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nancy Pelosi yari yasuye Taiwan, agace u Bushinwa budahwema kuvuga ko ari akabwo, Amerika nayo ntibikozwe ikavuga ko kagomba kwigenga.

Umujyanama mukuru mu kigo kirwanya iyangirika ry’ikirere mu Bushinwa cya Greenpeace China, Li Shuo, yavuze ko “ukwivana mu biganiro byo kwita ku iyangirika ry’ikirere byatumye hari ibyangirika, ukutavuga rumwe ntikugomba kwitambika mu biganiro nk’ibi bikeneye ibisubizo byihuse.”

Mugenzi we wize amategeko muri Kaminuza ya California akaba n’inzobere ku bijyanye na politiki y’u Bushinwa yo kwita ku iyangirika ry’ikirere, Prof. Alex Wang, yavuze ko Covid-19 yatumye umubano w’ibihugu byombi wangirika cyane, ariko ibi biganiro bishya bishobora kuba umwanya mwiza mu kuwuzahura, ibyungukira n’ibindi bihugu.

John Kerry w’imyaka 79 ni ubwa gatatu asuye u Bushinwa kuva yagirwa intumwa yihariye ya Perezida Biden.

Mu 2021 yasuye Umujyi wa Shanghai ndetse n’uwa Tianjin mu mezi atanu yakurikiye ubwo u Bushinwa bwari bwarashyizeho ingamba zikarishye zo kurwanya Covid-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa