skol
fortebet

Amerika yaburiye Uburusiya igihe bwatera Igisasu cya kirimbuzi

Yanditswe: Monday 26, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Leta zunze ubumwe z’Amerika yaburiye Uburusiya ko mu gihe bwakoresha intwaro z’ubumara muri Ukraine haba ingaruka zikomeye.

Sponsored Ad

Umujyanama wa Prezida Joe Biden mu bijyanye n’umutekano, Jake Sullivan, yabivuze kuri iki cyumweru ,ko abategetsi b’Uburusiya bamaze kubibwirwa mu mwiherero ko Prezida Biden yiteguye kwihimura k’ Uburusiya.

Ibi Amerika ibivuze inyuma y’aho Prezida Vladimir Putin atangarije ko ashobora gutera akoresheje igisasu cya kirimbuzi.

yateguje kandi abasirikare barenga 300.000 kwitegura kuko bashobora guhita bifashishwa mu gihe urugamba rukomeye muri Ukraine.

Uburusiya kandi buri gutegura amatora ya kamaramaka mu ntara enye za Ukraine igenzura.

Iyo referandumu izaba isaba abanyagihugu kwemeza cyangwa guhakana ko bigenga bakajya ku ruhande rw’Uburusiya.

Ukraine, Amerika n’ibindi bihugu by’inshuti bavuga ko iyo referandumu ari agahomamunwa. Bavuga ko kwiyomekaho ubutaka bwa Ukraine bitazemezwa n’amahanga.

Perezida wa Ukraine yavuze ko iyo referandumu ari ikimenyetso kibi ko Prezida Poutine nta mugambi afite wo kurangiza intambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa