skol
fortebet

Amerika yanyuranije n’icyivuzo cya Mali isaba ko MINUSMA ihava mu bushisozi

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yasabye ko habaho igabanywa "mu buryo buri kuri gahunda kandi burimo gushyira mu gaciro" ry’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Mali, buzwi nka MINUSMA.

Sponsored Ad

Ni nyuma yuko mu cyumweru gishize leta ya Mali isabye ONU gukurayo "bidatinze" abasirikare bayo bo kubungabunga amahoro.

Amerika yavuze ko ibabajwe n’icyemezo cya leta ya gisirikare y’inzibacyuho ya Mali cyo kwaka MINUSMA uruhushya rwo kuhakorera.

MINUSMA ifite abasirikare barenga 13,000. Ubutumwa bwayo bumaze imyaka 10, bwananiwe guhagarika ikwirakwira ry’urugomo rukorwa n’intagondwa zigendera ku mahame akaze ziyitirira idini ya Islam.

Mu itangazo, Amerika yagize iti: "Igabanywa rya MINUSMA rigomba gukorwa mu buryo buri kuri gahunda kandi burimo gushyira mu gaciro, hibandwa ku mutekano w’ababungabunga amahoro [abo mu butumwa bwa MINUSMA] n’Abanya-Mali".

Amerika yavuze ko ishyigikiye ubutumwa bwa MINUSMA n’ubuyobozi bwa El-Ghassim Wane, intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru wa ONU muri Mali.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yongeyeho ko leta ya gisirikare ya Mali "igomba gukurikiza ibyo yiyemeje byose", by’umwihariko gushyikiriza ubutegetsi leta ya gisivile izaba yatowe mu buryo bwa demokarasi, bitarenze mu kwezi kwa Werurwe (3) mu 2024.

Mali ishinja MINUSMA – manda yayo irarangira mu cyumweru gitaha – "kunanirwa" kugira icyo ikora ku bibazo by’umutekano biri muri iki gihugu.

Kuri ubu ONU ivuga ko imitwe y’ingabo iva muri Tchad (Chad), Bangladesh na Misiri ari yo ifite abasirikare benshi cyane mu butumwa bwa MINUSMA.

Ubwo yari abajijwe ku magambo ya leta ya Mali ku wa gatanu ushize, El-Ghassim yavuze ko "tuzakurikiza icyemezo icyo ari cyo cyose Akanama [k’Umutekano ka ONU] kafata".

Ariko yongeyeho ko hatariho kubyemera (uruhushya) kw’igihugu cyakiriye ubutumwa, "gukorera mu gihugu runaka byaba bigoye cyane, niba ahubwo bitaba bidashoboka".

Ibitekerezo

  • Agasuzuguro k’abanyamerika.
    Niba ihangayikishjwe n’umutekano w’abagize MINUSMA, nibatahe nyine bajye i wabo hariyo umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa