skol
fortebet

Amerika yashyiriyeho ibihano abafite aho bhuriye n’intambara ya Sudani

Yanditswe: Friday 02, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Leta zunze ubumwe z’Amerika yafatiye ibihano bamwe mu bategetsi ba leta ya Sudani n’abarwana nayo.

Sponsored Ad

Amerika irabaziza ko bananiwe kubahiriza amasezerano yo guhagarika intambara. Ntiyatangaje amazina yabo, ariko mu byemezo yabafatiye harimo kubima viza.

Uretse ibyo, Leta zunze ubumwe z’Amerika yashyizeho n’ibihano byo mu rwego rw’ubukungu ku bigo bibiri bikomeye bikora intwaro, byitwa Defense Industries System na Sudan Master Technology, biri mu maboko y’igisirikare cya leta.

Yahannye n’ikigo cyitwa Al Junaid Multi Activities gicukura kandi gicuruza zahabu no ku kindi cyitwa Tradive General Trading gicuruza intwaro.

Ibyo uko ari bibiri, bigenzurwa na Jenerali Mohamed Hamdan Daglo n’umuryango we. Jenerali Daglo, uzwi no kw’izina rya Hemidti, ni komanda w’umutwe witwara gisirikare “Forces de Soutien Rapide” mu Gifaransa cyangwa “Rapid Support Forces” mu Cyongereza, urimo urwana n’ingabo z’igihugu ziyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhan.

Perezida Joe Biden yari yafunguriye inzira ibi bihano n’itegeko yasinye ku itariki ya kane y’ukwezi gushize kwa gatanu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa