skol
fortebet

Bamwe mu bashimuswe n’Umutwe wa Hamas bashobora kurekurwa kuri uyu wa Kane

Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu bashimuswe n’umutwe wa Hamas bakajyanwa mu muhora wa Gaza nyuma y’igitero wagabye kuri Isiraheli mu kwezi gushize bashobora kurekurwa kuri uyu wa Kane. Ni nyuma y’amasezerano yagezweho hagati y’impande zombi, akubiyemo ko ingabo za Isiraheli zitanga agahenge k’iminsi ine.

Sponsored Ad

Ayo masezerano yatangajwe n’igihugu cya Qatar akubiyemo ko Hamas izarekura abagore n’abana bagera kuri 50, mu gihe Isiraheli nayo izarekura “umubare utatangajwe w’abagore n’abana b’abanya Palestina bafungiye muri gereza zayo.”

Amasezerano yatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu, agezweho nyuma y’ibyumweru byinshi by’ibiganiro byari biyobowe na Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Misiri, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bategetsi bakuru ba leta y’Amerika utavuzwe amazina.

Uyu mutegetsi yavuze ko mu bafashwe bugwate baza kurekurwa na Hamas harimo abanyamerika benshi. Avuga kuri aya masezerano, mu itangazo yasohoye, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden, yagize ati: “Ndashimira Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani wa Qatar na Perezida Abdel-Fattah El-Sisi wa Misiri ku buyobozi bwabo bw’ingirakamaro n’ubufatanye mu kugera kuri aya masezerano.

Ndashimira kandi ubushake Minisitiri w’intebe Netanyahu na guverinoma ye bagaragaje mu gushyigikira agahenge karambuye ngo aya masezerano abashe gushyirwa mu ngiro no gukora ibishoboka ngo imfashanyo y’ubutabazi y’inyongera itangwe, mu kugabanya umubabaro ku miryango y’inzirakarengane y’abanya Palestina iri muri Gaza.”

Umutwe wa Hamas wari ufashe bugwate abantu 240 kuva wagaba igitero kuri Isiraheli ku itariki ya karindwi y’ukwezi gushize kwa Cumi, cyahitanye abantu bagera ku 1,200. Abategetsi bashinzwe ubuzima muri Gaza bavuga ko abanya Palestina barenga ibihumbi 12, barimo abana ibihumbi bitanu, baguye mu bitero igisirikare cya Isiraheli cyagabye kuri Gaza.

Itangira ry’agahenge ka Isiraheli mu mirwano byitezwe ko ritangazwa mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane. Kandi ako gahenge gashobora kongerwa kurenza iminsi ine y’ibanze, nk’uko igihugu cya Katari cyabitangaje. Itangazo rya guverinoma ya Isiraheli rivuga ko undi munsi umwe uzajya wongerwa kuri ako gahenge buri uko Hamas irekuye abantu 10 biyongera ku mubare ukubiye muri aya masezerano y’ibanze.

Umutegetsi mukuru muri leta y’Amerika yavuze ko abagore n’abana barenga 50 bari mu bafashwe bugwate, kandi intego ari uko abajyanywe bunyago muri Gaza bose bakurwayo. Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu yarahiriye kugarura abatwawe bunyago bose, ari nako ashimangirira abagize guverinoma ko intego ya Isiraheli ari ukurandura umutwe wa Hamas ku buryo utazongera guhangayikisha Isiraheli.

Qatar yatangaje ko agahenge ka Isiraheli mu mirwano kazatuma izindi modoka nyinshi zibasha kugeza imfashanyo muri Gaza, irimo n’ibitoro byifashashwa mu bikorwa by’ubutabazi. Ikigero cy’imfashanyo igera muri Gaza cyari cyaragabanutse cyane ugereranyije n’iyageraga muri uyu muhora mbere y’uko intambara itangira.

Ibiro bya LONI bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi bitangaza ko ikamyo 79 zijyanye imfashanyo zageze muri Gaza kuri uyu wa Kabiri, ibyatumye umubare w’izimaze kuhagera kuva mu kwezi gushize ugera 1,399.
Uyu muryango uvuga ko nibura ikamyo zigera ku bihumbi icumi zijyanye ibicuruzwa n’imfashanyo zageraga muri Gaza buri kwezi mbere y’uko iyi ntambara itangira.

LONI ivuga ko abantu barenga miliyoni 1,7 bavanywe mu byabo muri Gaza, barimo abagera ku bihumbi 930 bacumbikiwe mu nkambi z’ubucucike burenze ubushobozi bwazo zicungwa na LONI.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa