skol
fortebet

Benshi bagaragaje ingaruka zishobora gutezwa no kwinjiza Somalia muri EAC

Yanditswe: Sunday 26, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Somalia yakiriwe mu muryango wa Afrika y’Ubusrasirazuba nk’igihugu cya munani mu gikorwa kigamije kuzamura ubukungu bw’iki gihugu,nyuma y’imyaka irenga 30 kimaze mu ntambara.

Sponsored Ad

Perezida Hassan Sheikh Mohamud avuga ko kwinjira muri uyu muryango ari “umuco w’icyizere” kuri Somalia.

Avuga ko ari “icyizere c’y’ahazaza huzuye amahirwe n’iterambere”

Kuva mu 1991, Somalia iri mu ntambara mu gihe uturere tutari duke twayo tugenzurwa n’umutwe wiyitirira idini rya Islam, al-Shabab.

Kwakirwa muri uyu muryango wa EAC ni intambwe ikomeye kuri iki gihugu cyo mu Ihembe rya Afrika, ariko cyabaye igikorwa kitoroshye.

Somalia yakiriwe nyuma y’amezi atari make y’ibiganiro byaranzwe n’ibibazo bikomeye n’amananiza ya bimwe mu bihugu bigize uyu muryango.

Abaturage b’ibihugu bihurikiye mu muryango wa EAC bashobora kuzenguruka nta ngorane muri byose, rero hari bamwe bafitee ubwoba ko bishobora korohera abarwanyi ba al-Shabab kwinjira mu karere nta nkomyi.

Ikindi kandi,kugira ngo igihugu cyinjire muri EAC, gitegekwa kwerekana ko cyubahiriza ubutegetsi buboneye,rusange, bushingiye ku mategeko, bwubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ubutabera kuri bose.

Mu mwaka ushize, Somalia yaje imbere mu bihugu birangwamo ruswa kw’isi ku rutonde rw’ishyirahamwe Transparency International.

Rero hari bamwe babona ko Somalia itari ikwiye kwinjira muri uyu muryango.

Mu biganiro hagati ya EAC na Somalia byatangiye mu kwa munani bihagarariwe na leta ya Kenya, Perezida Hassan yijeje EAC ko igihugu cye cyarimo gikora ibishoboka byose kugira ngo ibi bibazo bishakirwe umuti gifashijwe n’ibihugu bindi by’uyu muryango.

Uyu muryango ufite intumbero yo kwagura isoko mu gihe wizeye ko uzaharanira kwinjiza ibihugu byose byo mw’Ihembe rya Afrika, aho umunyamabanga mukuru wawo, Peter Mathuki, yemeza ko Djibouti na Ethiopia nabyo bishobora kwinjira muri uyu muryango.

Mu kwa gatatu k’umwaka ushize wa 2022, niho Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR Congo) yinjiiye.

Somalia ibaye igihugu cya munani cyinjiye muri uyu muryango nyuma y’Uburundi, DR Congo, Kenya, Sudani y’Epfo, Tanzania, U Rwanda na Uganda.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa