skol
fortebet

Benshi mu Barundi bahungiye i Burayi batewe ubwoba n’imfu zidasobanutse zikomeje kubibasira

Yanditswe: Saturday 16, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu Barundi baba ku mugabane w’Uburayi cyane cyane abahunze, batewe impungenge n’iyicwa cyangwa imfu z’Abarundi benewabo zidasobanutse cyane cyane mu Bubiligi no mu Buholande.

Sponsored Ad

Urupfu rwa vuba n’urwahitanye umugore w’umurundikazi witwa Rose Ndayishimiye mu Bubiligi ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Polisi yo mu Bubiligi ivuga ko yatoye umurambo w’uyu mugore mu rugo rw’undi murundi. Abaye uwa 3 wishwe mu mezi atatu ashize.

Ijwi rya Amerika yavuze ko urupfu rw’uyu murundikazi rwateye umwuka mubi mu barundi baba muri iki gihugu ndetse n’abandi baba mu bihugu by’i Burayi .

Mu kwezi kwa Munani 2023, hari undi murundi wpfuye mu buryo budasobanutse muri icyo gihugu nyuma y’ukwezi kumwe hapfa undi mu gihugu cy’ubuholandi.

Uwo wa nyuma, abaganga bemeje ko ibipimo byerekanye ko mu nda ye hari hasa nahatwitswe n’ubumara.

Bamwe mu barundi baba mu bubiligi bavuga ko bagiye kwigengesera aho bagenda n’abo bagendana .

Umunyamakuru Josephine Jones Nkunzima, umwe muri bo yabwiye Ijwi rya Amerika ati :"Dusura ahantu henshi , tugendana n’abantu benshi , kwicarana, abantu bajya mu mahuriro , ibyo byose tujyamo ni’ukwishyira mu bibazo,kubera ko uba utazi umuntu muri kumwe .

Aha ngaha i Buraya ,ushobora no guhura n’umuntu rimwe, ubwa kabiri wajya kumuramutsa kubera utuye kure ukagenda ukanarara.Umuntu ashobora kwicirwa aho yagiye kurara, umuntu ashobora kwicirwa aho yagiye kuganira n’abandi kandi yari agiye kwishimisha. Ubu ni ukwitonda,umuntu akareba aho aafata icyo kunywa, ico arira, urumva ntiturangare."

Abo barundi bavuga ko bagiye kwishishanya cyane , ibyo bigaterwa nuko bamaze igihe bikeka uburozi bwaba buzanwa buvuye mu Burundi.

Ni mugihe umunyamakuru Bob Rugurika hamwe na Léonidas Hatungimana wahoze mu ishyaka CNDD-FDD ubu uri mu buhungiro mu Bubiligi baheruka kuvugira mu kiganiro cya RPA bise ‘IJAMBO NI IRYAWE’ ko bafite amakuru yo kwizera ko hari abantu bahunze harimo abanyamakuru , abaharanira uburenganzira bwa muntu,abanyapolitike n’abandi ko bashakishwa kugira ngo babaroge bapfire iyo bahungiye hakoreshejwe bamwe mu barundi bagiye kwiga muri kimwe mu bihugu kiri I Burayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa