skol
fortebet

Biravugwa: FARDC yibeshye irasisha Sukhoi-25 abasirikare bayo izi ko ari M23

Yanditswe: Tuesday 30, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru ataremezwa n’uruhande na rumwe aravuga ko ingabo za Congo (FARDC) zimaze kwikora mu nda, ku musozi wa Muremure,ubwo zakoreshaga indege yazo zikarasa abasirikare babo.

Sponsored Ad

Umubare utaramenyekana w’ingabo za Congo waguye ku rugamba, kubera ko indege y’intambara yabo ya Sukhoi-25 yibeshye ikabarasaho.

Yibasiye ingabo zabo hafi ya Kiluku, munsi y’umusozi wa Muremure, ni hafi kandi ya Bweremana.

Amakuru dukesha Rwanda Tribune avuga ko ibi byabaye ubwo izi ngabo zari zihangaye n’umutwe wa M23, mu mirwano yubuye uyu munsi mu gitondo.

Nyuma y’uko FARDC yikanze igitero cya M23, yashatse kukiburizamo ihagurutsa indege y’intambara ya Sukhoi-25 kugirango bajye kubarasira kuri uwo musozi wa Muremure, ariko ntibyabahiriye kuko mugihe abasirikare ba FARDC bahageraga indege yabo yaje ikabamishaho urufaya rw’amasasu benshi bakahasiga ubuzima.

Andi makuru avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, ibindi bisasu byaguye mu mujyi wa Sake bivuye mu gace ka Karuba aho imirwano ikomeje kuba hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) zifatanije na Wazalendo.

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, byibuze abantu 8 bakomerekejwe n’ibisasu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa