skol
fortebet

Biravugwa: M23 yikuye muri Sake nyuma yo kuyifata

Yanditswe: Tuesday 13, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko umutwe wa M23 wari wafashe Sake ariko wahisemo kuyivamo ukajya gukambika mu misozi iyikikije kuko nta gahunda ufite yo kuyigumamo.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko umutwe wa M23 wahisemo kujya ku misozi ikikije Sake kuko ariyo yakoroha ku rugamba kurusha kujya mu bibaya kuko ingabo bahanganye zaharasa.

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ingabo za Leta ya RDC n’izifasha ku rugamba zabagabyeho ibitero mu duce twa Butare, Busumba no mu nkengero zaho,kuri uyu wa 12 Gashyantare 2024, ariko ntizagera ku ntsinzi.

Kanyuka yagize ati “Ingabo zihuje za Leta itemewe ya Kinshasa, zirimo FARDC, FDLR, abacancuro, insoresore, ingabo z’u Burundi n’iza SADC ntabwo ejo hose zabashije kunyeganyeza imirongo y’uburinzi ya M23 ikomeje kurinda abasivili mu gihe ingabo za Tshisekedi Tshilombo zarasaga ibice bituwe cyane muri Busumba, Butare no mu nkengero, zikoresheje imbunda ziremereye.”

Umutwe wa M23 uri mu bice bikikije umujyi wa Sake. Hari amakuru avuga ko wagerageje kuwufata kuri uyu wa 12 Gashyantare ariko ukomwa mu nkokora n’imbunda ziremereye n’indege z’intambara za Sukhoi-25 zamishe ibisasu byinshi muri ibi bice.

M23 kandi yashinze ibirindiro mu bice biri hafi y’umujyi wa Goma, nko muri gurupoma ya Buhumba na Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo ndetse. Kuri uyu wa 12 Gashyantare hari amakuru yavugaga ko yafashe umusozi wa Kanyamahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa