skol
fortebet

Bobi Wine yavuze ko Uganda irimo kuva amaraso

Yanditswe: Sunday 09, Sep 2018

Sponsored Ad

Umuhanzi Robert Kyagulanyi abenshi bazi nka Bobi Wine ubu akari umudepite utavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Uganda yavuze amagambo akomeye ku gihugu cye aho yavuze ko kirimo kuva amaraso.

Sponsored Ad

Mu butumwa uyu munyapolitiki w’ umuhanzi yashyize ku rubuga rwa Twitter yagize ati “Mbabajwe bikomeye n’ inkuru n’ iraswa ry’ inshuti yanjye y’ akadasohoka yahoze muri polisi Muhammad Kirumira. Birababaje cyane nicyo gihugu tubamo, NTA N’ UMWE UTEKANYE. Igihugu cyacu kirimo kuva amaraso. Ni ububabare bukomeye.”

Afande Muhammad Kirumira yarasiwe hafi y’ urugo rwe mu karere ka Wakiso mu mujyi wa Kampala.

Arashwe mu gihe mu kwezi gushize aribo umushoferi wa Bobi Wine n’ abantu batamenyekanye akahasiga ubuzima. Imvururu zatumye umushoferi wa Bobi Wine apfa zanatumye Bobi Wine atabwa muri yombi anakorerwa icicarubozo rikomeye ubu arimo kuvurirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Emilian Kayima yatangaje ko abapolisi bahise boherezwa aho byabereye.

Kirumira yasezeye mu gipolisi mu mwaka ushize, aza kugezwa imbere y’urukiko ashinjwa imitwarire mibi ndetse yamburwa amapeti yari afite.

Arashwe mu gihe muri Uganda ubwicanyi bumaze gufata indi ntera, cyane bugirwamo uruhare n’abantu bagenda kuri moto.

Ni nako byagenze muri Werurwe 2017 ubwo uwari umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Assistant Inspector General of Police (AIGP) Andrew Felix Kaweesi yicwaga arashwe ubwo yavaga iwe mu rugo i Kulambiro mu Mujyi wa Kampala.

Daily Monitor yatangaje ko abaturage benshi bahise bahurura bajya kureba ibibaye ubwo Karemire yari amaze kuraswa n’ umuntu witwaje intwari wari kuri moto.

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni Saa sita z’ijoro zibura iminota yageze aho Kirumira yarasiwe, arinzwe n’abasirikare batabarika.

Bamwe mu baturage bateye hejuru bamubwira ko barambiwe uburyo bagenzi babo bakomeje kwicwamo.

Igisirikare cyabanje kubacecekesha, ariko ntibyabuza ko umwe umwe wumva ajujura, bamwe bagatera hejuru ko barambiwe igitugu cy’ubuyobozi n’uburyo abantu bafite mazina akomeye bakomeza kwicwa.

Umwe yagize ati “Mzee, urabibona? Ibi turabirambiwe. Turakurambiwe hamwe n’inzego z’umutekano zawe. Turagira ngo ngo ugire icyo ukora. Ko abantu bari gushira uzayobora iki, igihugu cyambaye ubusa?”

Abasirikare barinda Museveni batatanyije abo bantu, basaba n’abanyamakuru kuzimya camera zabo ndetse n’abari batangiye kwerekana uko icyo gikorwa cyagendaga barabihagarika.

Undi mugabo nawe mbere yo gucecekeshwa na polisi yagize ati “Mzee, Kirumira yakubwiye ko bashaka kumwica ariko ntiwigeze umwumva. Se nawe yarakwegereye kuri iyo ngingo ariko uraceceka. Watubwira Perezida wacu uwo ari we niba udashobora guhagarika ubwicanyi mu gihugu uyoboye?”

Mbere yo kuhava, Museveni yabasezeyeho ariko bose bumiwe. Museveni yasohoye itangazo ko inzego z’umutekano zigiye gukora ibishoboka mu guhangana n’ubu bwicanyi bwa hato na hato, no kugira ngo abishe Kirumira bamenyekane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa