skol
fortebet

Botswana: Uwigeze kuba minisitiri akiri muto yavuze uko yahohoterwaga mukazi bishingiye ku gitsina

Yanditswe: Tuesday 27, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanga mu bukungu Bogolo Joy Kenewendo yavuzwe cyane mu myaka itanu ishize ubwo ku myaka 30 yagirwaga minisitiri w’ubucuruzi n’inganda wa Botswana, umwe mu bato, niba atari we wari muto cyane, mu bari muri guverinoma ku isi icyo gihe.

Sponsored Ad

Ubu ni umujyanama udasanzwe wa ONU mu bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere kuri Africa.

Gusa mu kiganiro cya podcast Focus on Africa yaganiriye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ivangura yahuye naryo nk’umugore uri muri politike yo hejuru.

Avuga ku buryo yagizwe minisitiri, yavuze ko yari afite ikiganiro kuri radio ku bijyanye n’ubukungu n’ishoramari kandi yandikaga kandi mu binyamakuru bitandukanye ndetse akaba n’umujyanama w’abari muri leta kuri politiki z’ubukungu n’ubucuruzi.

Ati: “Ni uko namenyekanye, ni uko perezida yambonye ampa amahirwe yo gukorera igihugu muri uriya mwanya.”

Asubiye inyuma yibuka amezi 19 ya mbere muri kariya kazi n’uburyo yabashije “gukomeza kukabamo”.

Ati: “Iyo uri umugore ukiri muto ahantu nka hariya havugwa byinshi – uko wabonye akazi – ariko n’abo mukorana, uba urwana n’abagutereta cyangwa abaguhohotera hato na hato.

“Rimwe hari icyabaye kimwe gikomeye cyane maze nkigeza ku bankuriye kandi bafashe ingamba.

“Icyantunguye ni uko bibazaga ko ari ibintu bidasanzwe, kandi siko byari bimeze. Bahise bamenya ko atari icyo cyonyine gusa, maze babyitaho.”

Yongeraho ko kubera iyo mpamvu yagize imbaraga zo kugeza mu nteko ishinga amategeko umushinga w’itegeko ryatumye habaho kurengera abana n’abagore.

Kuva yashyirwa muri uriya mwanya mushya mu mwaka ushize, Bogolo Joy aharanira ko Africa itazahazwa n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, yibanze ku kuvuganira imishinga y’iterambere, ishoramari, inganda no guhanga ibishya bidahungabanya ibidukikije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa