skol
fortebet

Bukavu: Umukobwa waketsweho gukongeza amazu yatwitswe kugera apfuye

Yanditswe: Sunday 20, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abagizi ba nabi batwikiye umukobwa w’imyaka 17 mu gace ka Panzi kari mu mujyi wa Bukavu uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo kuri uyu wa 19 Kanama 2023.

Sponsored Ad

Radio Okapi yatangaje ko uyu mukobwa yazize ijerikani ya peteroli yari afite ubwo yari agiye ku rusengero, bakeka ko ari we uherutse gutwika amazu agera kuri 50 muri uyu mujyi.

David Cikuru uyobora sosiyete sivile muri aka gace yasobanuye ko ubwo yamenyaga ko agatsiko k’Abanyekongo bari barakaye kari gutwika uyu mukobwa, yahamagaye abasirikare n’abapolisi ngo batabare, ariko ubwo bahageraga basanga yamaze gupfa.

Yagize ati: "Icyatubabaje ni uko twamenyesheje Polisi ngo itabare, ariko ubwo ku bw’ibyago, umuyobozi wa karitsiye yazanye n’abasirikare n’abapolisi basanga uyu mukobwa yari yamaze gupfa."

Bivugwa ko mukobwa watwitswe kugera apfuye yari imfubyi kuko nta nyina cyangwa se yari afite.

Ibitekerezo

  • Ayiweeee!!!!!!!! Mbega Agahinda ubugome n’ibyago Umwana arengane bene aka kageni abantu barebera koko. Igihugu gifite ubuyobozi budahamye budaha umutekano abana bacyo kiba kigowe. Imana yakire iyi mfubyi Weeee!!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa