skol
fortebet

’Buri gihe hagomba kwitegwa ibintu nk’ibyo’ – FARDC ivuga ku musirikare wishwe na RDF

Yanditswe: Monday 06, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kivuga ko umwuka mubi uri hagati y’imipaka y’icyo gihugu n’u Rwanda utuma "buri gihe hagomba kwitegwa ibintu nk’ibyo", ubwo cyavugaga ku musirikare watangajwe n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ko ari uwa FARDC cyishe kirasiye ku mupaka wa Rubavu ku wa gatanu ushize.
Mu butumwa bw’amajwi yoherereje BBC Gahuzamiryango, umuvugizi wa gisirikare mu ntara ya Kivu ya Ruguru Koloneli Guillaume Njike Kaiko yavuze ko urwego rushinzwe ubugenzuzi (...)

Sponsored Ad

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kivuga ko umwuka mubi uri hagati y’imipaka y’icyo gihugu n’u Rwanda utuma "buri gihe hagomba kwitegwa ibintu nk’ibyo", ubwo cyavugaga ku musirikare watangajwe n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ko ari uwa FARDC cyishe kirasiye ku mupaka wa Rubavu ku wa gatanu ushize.

Mu butumwa bw’amajwi yoherereje BBC Gahuzamiryango, umuvugizi wa gisirikare mu ntara ya Kivu ya Ruguru Koloneli Guillaume Njike Kaiko yavuze ko urwego rushinzwe ubugenzuzi bw’imipaka (Mécanisme Conjoint de Vérification Elargi, MCVE/Extended Joint Verification Mechanism, EJVM) ari rwo ruzatanga amakuru arambuye ku byabaye.

Ku wa gatanu, RDF yatangaje ko mu masaha ya saa kumi n’imwe n’iminota 35 z’umugoroba (17h35), umusirikare wa FARDC "yambutse umupaka arasa ku basirikare b’u Rwanda" bari barinze umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi mu karere ka Rubavu, uri hagati y’ahazwi nka ’petite barrière’ na ’grande barrière’, mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Itangazo rya RDF rivuga ko abasirikare b’u Rwanda basubije kuri uko kuraswaho, bicira uwo musirikare wa FARDC ku ruhande rwo mu Rwanda rw’uwo mupaka.

RDF yavuze kandi ko habayeho kurasana by’"igihe gito" hagati y’ingabo z’ibihugu byombi nyuma yuko "abandi basirikare benshi" ba DR Congo barashe ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda, ariko ko ituze ryongeye kugaruka kuva icyo gihe.

Col Njike yabwiye BBC Gahuzamiryango ko rwa rwego rugenzura imipaka "ruzabimenyeshwa kugira ngo rutange umucyo mwinshi kurushaho kuri ibyo bintu.

"Ariko ntakwibagirwa ko byumvikana ko hari umwuka mubi mu mipaka yacu twembi utewe n’ubushotoranyi bwibasiye icyo gice cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bukorwa n’igisirikare cy’u Rwanda kandi buri gihe hagomba kwitegwa ibintu nk’ibyo".

Leta ya DR Congo ishinja leta y’u Rwanda kuyishotora ibinyujije mu mutwe w’inyeshyamba wa M23, umaze kwigarurira imijyi imwe n’uduce tumwe two muri Kivu ya Ruguru – ikirego u Rwanda rwakomeje guhakana, ruvuga ko ari ikibazo cy’Abanye-Congo ubwabo. M23 na yo ihakana gufashwa n’u Rwanda.

RDF yavuze ko yamenyesheje urwo rwego rugenzura imipaka iby’uwo musirikare wa FARDC wishwe.

Uwo musirikare wa DR Congo watangajwe ko yishwe arashwe mu cyumweru gishize, abaye uwa gatatu wishwe n’igisirikare cy’u Rwanda mu gihe kigera hafi ku mezi icyenda ashize, avugwa ko yarenze akinjira ku butaka bw’u Rwanda.

Mu mpera y’ukwezi gushize, leta y’u Rwanda yatangaje ko kubera impungenge ku mutekano wayo, yakajije ingamba z’ubwirinzi ku ivogerwa ry’ikirere n’ubutaka byarwo.

BBC

Ibitekerezo

  • Congo nireke kwitwaza ngo uRwanda ni rwo
    Rushotora congo kuko buri wese ashyize munyura bwenge ntago ingabo z’urwanda zarashe uwo musirirare Wa congo zimusanze congo.

    Congo nireke kwitwaza ngo uRwanda ni rwo
    Rushotora congo kuko buri wese ashyize munyura bwenge ntago ingabo z’urwanda zarashe uwo musirirare Wa congo zimusanze congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa