skol
fortebet

Burkina Faso: igitero cy’ibyihebe cyahitanye abasirikare 2 b’igihugu

Yanditswe: Tuesday 13, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abasirikare babiri n’abiyahuze basaga gato 10, nibo bivugwa ko baguye mu gitero cy’ibyihebe cyagabwe ku nkambi ya gisirikare muri iri mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Sponsored Ad

Abasirikare babiri n’abiyahuze basaga gato 10, nibo bivugwa ko baguye mu gitero cy’ibyihebe cyagabwe ku nkambi ya gisirikare muri iri mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

N’igitero cyabaye kuri uyu wambere, aho Igisirikare cyavuze ko ibirindiro byacyo biri mu ntara ya Deou mu karere ka Sahel aribyo bygabweho igitero n’abiyahuzi b’Abadjihadiste ,ubwo bageragezaga kubinjiramo ngo babihishemo.

Itangazo ry’Igisirikare cya Burkinafaso ryavuze ko nyuma y’icyo gitero, abasirikare babiri babo bahise bahasiga ubuzima, abandi barenga icumi barakomereka.

ku ruhande rw’umwanzi , ababarirwa mu binyacumi bishwe n’igisirikare cy’igihugu, cyabambuye intwaro ndetse na Moto zari zibatwaye

Iki giterokije gikurikira ibindi byabanje mu ntangiriro z’uku kwezi. muri ibi bitero haguyemo abaturage 35 n’abandi 37 barakomereka ubwo igisasu cyategwaga mu muhanda cyaturitse gishwanyuza imodoka barimo mu bice bihana imbibi bya Djibo na Bourzanga mu majyepfo y’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa