skol
fortebet

Burundi: Abagororwa barashinja abacunga gereza kubakorera iyicarubozo

Yanditswe: Friday 26, May 2017

Sponsored Ad

Abagororwa bafungiye muri gereza ya Mpimba mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’ Burundi,baravuga abacunga gereza babarinda babakorera iyicarubozo.
Abagororwa bose bahafungiye ntabwo ngo bafashwe kimwe, abashyizwe ku nkeke ni abafunzwe bafatiwe mu myigaragambyo yamaganaga manda ya 3 ya perezida Nkurunziza cyangwa bafite ibyo bashinjwa bijyanye no kurwanya Leta.
OPC2 Déogratias Bigirimana, Umuyobozi mukuru w’iyi gereza ya Mpimba atungwa agatoki kuba inyuma y’ibyo bikorwa by’ihohotera bikorerwa (...)

Sponsored Ad

Abagororwa bafungiye muri gereza ya Mpimba mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’ Burundi,baravuga abacunga gereza babarinda babakorera iyicarubozo.

Abagororwa bose bahafungiye ntabwo ngo bafashwe kimwe, abashyizwe ku nkeke ni abafunzwe bafatiwe mu myigaragambyo yamaganaga manda ya 3 ya perezida Nkurunziza cyangwa bafite ibyo bashinjwa bijyanye no kurwanya Leta.

OPC2 Déogratias Bigirimana, Umuyobozi mukuru w’iyi gereza ya Mpimba atungwa agatoki kuba inyuma y’ibyo bikorwa by’ihohotera bikorerwa abitwa aba opoza, nk’uko bitangazwa na RPA dukesha iyi nkuru, ngo akimara guhabwa uyu mwanya wo kuyobora iyi gereza nibwo izi mfungwa zatangiye guhangayikishwa

Iki kinyamakuru gitangaza ko bamwe bimuwe bakavanwa muri iyi gereza bimurirwa mu zindi, mu gihe abahasigaye bagiye bimurirwa uburyamo ku ngufu bikozwe n’abashinzwe umutekano imbere. Bamwe muri izi mfungwa ngo barafatwa bagashyirwa mu bihano byo gufungirwa mu kato ahazwi nko “mu isoko”, gukubirwa n’ibindi.

Iyi gereza ya Mpimba isanzwe ifungirwamo abanyepolitiki ihora ivugwaho amakuru mabi atandukanye, Muri Werurwe 2015, Hussein Radjabu wahoze ari umuyobozi mukuru w’ishyaka CNDD FDD yarayitorotse, ahita anaburirwa irengero byose bikorwa ku kagambane k’abari bayirinze.

Mu Ukuboza 2015, nabwo iyi gereza yagabweho igitero n’abitwaje intwaro, Umujyanama wa Perezida Nkurunziza mu bijyanye n’itumanaho, Willy Nyamitwe, atangaza abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter ko intego y’abagabye ibitero yari ukubohoza imfungwa muri gereza ya Mpimba ariko ntibyabakundiye.

Amb. Jacques Bihozagara wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi no mu Bufaransa, akaba inararibonye muri Politike y’u Rwanda yafatiwe mu Burundi afungirwa muri iyi gereza ya Mpimba, muri Werurwe 2016, apfiramo bitangazwa yaherewemo uburozi.

Kuva mu mwaka wa 2015, iyi gereza ya Mpimba yagiye ivugwaho byinshi bitandukanye, guhohotera abayifungiyemo by’umwihariko uwari umuyobozi wabo, Gregoire Nimpagaritse, yaje gufungwa umwaka ushize

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa