skol
fortebet

Burundi: Abarundi bafite amasambu bananiwe guhinga bagiye kuyamburwa

Yanditswe: Tuesday 22, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cy’Uburundi yatangaje ko umuntu wese ashobora kwirukanwa mu butaka bwe mu gihe Leta irikeneye ku nyungu z’igihugu.
Perezida Ndayishimiye yamenyesheje abantu bose bafite amasambu yarengewe n’ibyatsi kubera kudahingwa ko bazahabwa ibihano byo kuyakwa,maze bayahe abashoboye kuyahinga mu rwego rwo kurwanya burundu inzara mu gihugu.
Ibi Perezida Ndayishimiye yabitangaje kuwa 19 Gashyantare 2022, ubwo yabonana n’Abarundi batuye mu Bubirigi no mu nkengero zaho.
Yagize ati "Iyo (...)

Yagize ati "Iyo bakwimuye hari amategeko abigenga, iwawe ni iwacu kuko nah’igihugu . Ndagira ngo mbabwire ko ubu kubera twahagurukiye ubuhinzi , ubu n’umuntu ufite ubutaka adahinga cyane mu minsi iri imbere muzabibona tuzamuhana.None twicwe n’inzara hariho ubutaka?

Wanze guhinga, turishyura abahinga itongo ryawe, umunsi washatse guhinga tugusubize itongo ryawe".

Nkuko amakuru dukesha UBM News abitangaza,nyuma y’ibyo byatangajwe na Perezida w’Abarundi , Guverineri w’Intara ya Bururi yahise atangira gushyira mu bikorwa uwo mwanzuro w’umukuru w’igihugu,aho mu cyumweru gishize yategetse abaturage ayoboye ko abafite amasambu adahinze bagiye kuyamburwa agahabwa Leta.

Muri iryo tangazo, Colonel Léonidas Bandenzamaso yatangaje ko ibiti byose by’inturusu biteye mu bice bitandukanye byo muri iyo ntara bigiye gutemwa maze bigasimbuzwa iby’ubundi bwoko.

Abayobozi batandukanye bahawe kugeza tariki ya mbere Kamena uyu mwaka kuba bamaze gushyira mu bikorwa iyo myanzuro yafashwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa