skol
fortebet

Burundi: Hakajijwe umutekano kuri RTNB byitwa kwikanga Coup d’Etat

Yanditswe: Friday 15, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage batuye mu mugi wa Bujumbura ahari inyubako zikoreramo Radio na Televiziyo by’Igihugu, batewe amakenga n’uburinzi bukomeye bwashyizwe kuri RTNB n’urwego rushinzwe kurinda umukuru w’igihugu.

Sponsored Ad

SOSMediasBurundi yanditse ko mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Bujumbura, Abashinzwe umutekano kuva kuri uyu wa Kane ushize, bagose ikigo cy’Itangazamakuru RTNB bitunguranye kandi nta mpamvu iratangwa byatumye hari abakeka ko haba hikangwa coup d’etat.

Abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda inzego z’igihugu, BSPI (Brigade spéciale pour la protection des institutions) nibo bagaragara ku bwinshi ahakorera Radio na televiziyo by’u Burundi kandi bariteguye ugendeye ku bikoresho bihambaye by’ubwirinzi bafite.

Ubu bagabanyije urujya n’uruza rw’ibinyabiziga byazaga kwaka itangazamakuru serivvizi, naho imbwa zifashishwa n’Abapolisi nazo zirasaka uwinjira n’usohoka mu buryo budasanzwe hirindwa uwabaca muri humye.

Ibi bibaye mu gihe perezida w’Uburundi, Ndayishimiye Evaliste ari kubarizwa muri Cuba aho yitabiriye Ihuriro rya G77

Gukaza umutekano byajyanye no guhagarika bimwe mu biterane byagombaga guhuza abantu benshi harimo n’abavuye mu mahanga.

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi muri iyi minsi ririmo umwuka utari mwiza. Biravugwa ko Perezida Ndayishimiye uri ku ruhembe rwaryo yaba amaze iminsi atavuga rumwe n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka, Reverien Ndikuriyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa