skol
fortebet

Burundi: Hatoraguwe imirambo y’inyeshyamba bikekwa ko ari iza FLN zambaye impuzankano ya FARDC

Yanditswe: Thursday 20, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imirambo itatu y’inyeshyamba bikekwa ko ari zo mu mutwe wa FLN ukunze kugaba ibitero ku Rwanda, yabonetse yambaye impuzankano y’igisirikare cya Congo mu ishyamba rya Kibira mu Burundi.

Sponsored Ad

Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano mu Burundi avuga ko iyi mirambo yabonetse ahitwa Myave, muri zone ya Ndora ho muri Komini ya Bukinanyana mu ntara ya Cibitoke.

Umusirikare watanze amakuru y’iriya mirambo yavuze ko "nta gushidikanya ko ari inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zimaze imyaka myinshi zifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira kandi zirwanya Kigali."

Undi musirikare yabwiye SOS Médias Burundi ko bariya barwanyi "biîciwe mu mirwano iheruka kubasakiranya na FDNB (Igisirikare cy’u Burundi) kuva ku wa 14 Mata."

Ubuyobozi bwa Komine ya Bukinanyana nyuma y’uko iriya mirambo igaragaye bwahise butanga itegeko ryo kuyihamba, mu kwirinda ko yakomeza kunukira abaturage bo muri kariya gace.

Abaturage kuri ubu bavuga ko batewe ubwoba no kuba abarwanyi ba FLN bagaragara hafi y’aho batuye bijyanye no kuba mu myaka yashize uyu mutwe warakunze kujya ubakorera amabi, bagasaba Igisirikare cy’u Burundi gushyira iherezo kuri uriya mutwe.

Umwe mu bayobora inzego za gisirikare muri Bukinanyana yavuze ko kuri ubu ibikorwa byo guhiga abarwanyi b’uriya mutwe bikomeje. Ni nyuma y’uko umubano wongeye kuba mwiza hagati y’u Burundi n’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa