skol
fortebet

Burundi: Imbonerakure 600 zatoranyijwe kujya kurwanya inyeshyamba z’Abanyarwanda

Yanditswe: Tuesday 24, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Byibuze Imbonerakure [urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi] 600 zituruka mu ntara za Cibitoke, Bubanza, naBujumbura,umurwa mukuru w’ubucuruzi zoherejwe nk’umusada mu karere ka Mabayi (intara ya Cibitoke) kujya kurwanya inyeshyamba z’abanyarwanda ziri mu ishyamba rya Kibira.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Sos Médias Burundi kivuga ko kuva ku cyumweru aribwo izi mbonerakure zoherejwe muri iryo shyamba kujya guhiga buri cyihebe cyose kiririmo by’umwihariko imitwe bivugwa ko ari iy’abanyarwanda irituyemo.

Izi nyeshyamba zishinjwa guteza umutekano muke muri ako gace ndetse bivugwa ko zica abantu zikanasahura.

Abaturage batinya ibitero by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, cyane ko aka karere kamaze amezi menshi gafite umutekano muke,bikaba byaratumye umuyobozi w’akarere afungwa,we n’abandi bahagarariye ishyaka CNDD FDD,riri ku butegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa