skol
fortebet

Burundi: Imbonerakure zirashinjwa kwica abantu zikabata mu mugezi

Yanditswe: Thursday 24, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imirambo 3 irimo n’uw’umugore waciwe umutwe yatoraguwe ku cyumweru mu masaha yo ku mugoroba ahitwa Rugomero n’ahitwa Rukana ya kabiri, muri komine ya Rugombo mu ntara ya Cibitoke.

Sponsored Ad

Urubyiruko rw’Imbonerakure, rwegamiye ku ishyaka riri ku butegetsi,CNDD-FDD rurashinjwa kuba ruri inyuma y’ubwo bwicanyi bumaze iminsi bukorerwa abantu baturutse mu gihugu cya RD Congo binjira mu Burundi banyuze mu makomine y’intara ya Cibitoke ahana imbibi n’icyo gihugu.

Ikinyamakuru Sos Médias Burundi kiravuga ko umuyobozi wa komine Rugombo yageze ahabonywe iyo mirambo aherekejwe n’imbonerakure. Akaba ngo yarahise
ategeka kuyishyingura mu buryo bwihuse.

Amasoko y’umutekano yaganiriye na Sos Médias Burundi avuga ko « abo bishwe baba bari baturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kandi ko bagerageje kwirwanaho biba iby’ubusa».

Ayo masoko akavuga ko ubwo bugome bushinjwa urubyiruko rw’Imbonerakure rwegamiye ku ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD.

Mu gihe kitarenze amezi atanu gusa, imirambo umunani irimo kubora, yatowe ku ruzi rwa Rusizi, ruhuza u Burundi n’igihugu cya RD Congo.

Abaturage bo mu bice bitorwamwo iyo mirambo basaba abayobozi gukora ibikenewe kugira ngo bahagarike ubwo bwicanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa