skol
fortebet

Burundi: Perezida Ndayishimiye yasabye abasirikare guhora biteguye kwivuna umwanzi utari kure

Yanditswe: Saturday 24, Apr 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Evariste Ndayishimiye yatangije umwaka w’ishuri rya gisirikare mu Burundi, ISCAM.
Perezida Ndayishimiye yahamagariye abasirikare bose kuba maso muri iyi minsi no kwitegura kurwanya umwanzi aho yaturuka hose.
Ubwo butumwa bwagarutsweko kandi na Minisitiri w’ingabo n’umukuru w’ibiro bikuru bya gisirikare.
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi,Ndayishimiye Evariste yasabye igisirikare cye guhora kiri maso ndetse kigahora cyteguye kwivuna umwanzi umwanya uwo ari wo wose, (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Evariste Ndayishimiye yatangije umwaka w’ishuri rya gisirikare mu Burundi, ISCAM.

Perezida Ndayishimiye yahamagariye abasirikare bose kuba maso muri iyi minsi no kwitegura kurwanya umwanzi aho yaturuka hose.

Ubwo butumwa bwagarutsweko kandi na Minisitiri w’ingabo n’umukuru w’ibiro bikuru bya gisirikare.

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi,Ndayishimiye Evariste yasabye igisirikare cye guhora kiri maso ndetse kigahora cyteguye kwivuna umwanzi umwanya uwo ari wo wose, kandi hatitawe aho aturutse.

Ubwo yarimo gutangiza umwaka w’ishuri 2020/201 muri kaminuza ya gisirikare ISCAM, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko n’ubu umwanzi atari kure, abasaba kuba maso.

Perezida Ndayishimiye, yibukije abakuri ingabo kwirinda abanyepolitike babashyiramo ibitekerezo bibi nkuko byabaye mu myaka ishize ubwo bamwe bashakaga gufata ubutegetsi ku ngufu. Yabasabye kumva impanuro z’ababakuriye.

Muri ibi birori, umukuru w’ibiro bikuru bya gisirikare Prime Niyongabo, yemereye umukuru w’igihugu gukomeza kumuyoboka, kandi ko agiye gukomeza kubishishikariza abasirikare ayoboye.

Minisitiri w’ingabo, Alain Tribert Mutabazi, asaba ingabo kurikanura zikarinda imipaka y’igihugu.

Muri ibyo birori byo gutangiza umwaka w’ishuri rya gisirikare no guha impamyabushobozi abarangije muri iyo kaminuza, abategetsi batandukanye bashimiye ingabo ko zarinze igihugu mu myaka itanu ishize banenga abo bise ko bahemutse bashatse gushyira igihugu mu kaga.

Hari n’abasirikare bahawe ibihembo, barimo uyobora ISCAM, Colonel Gaspard Baratuza washimangiye ko basubije ibintu mu buryo, bakagarura n’abasirikare yemeje ko bari bataye umurongo mu gushaka guhirika ubutegetsi mu mwaka wa 2015.

Ku rundi ruhande, Général Major Cyrille Ndayirukiye wari ufungiwe muri gereza ya Gitega kubera kugira uruhare mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza muri 2015 yapfuye. Yafatwaga nka kizigenza mu bahoze ari abasirikare ba FAB.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa