skol
fortebet

Burundi: Polisi yafashe abarimo ukorera iperereza bagiye kwiba bitwaje intwaro

Yanditswe: Monday 01, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Uvugwa ko ari umukozi w’iperereza uzwi cyane ku izina rya Rama na bagenzi be baheruka gufatwa aho bari bagiye kwiba mu cyanya cyahariwe ubucuruzi [Quartier_Industriel] aho bita Ku kigabiro bitwaje intwaro.

Sponsored Ad

Aba bombi ngo bafatanwe imbunda ebyiri za kalashnikov na masotera 2.

Uyu Rama(wari wambaye umupira wera uriho Nimero 23) yafashwe nyuma yo kuvugwaho amabi menshi arimo no gushimuta abaturage.

Undi wafashwe yitwa NIYONGABO Romalick kandi ngo yari amaze igihe kirekire afatisha abaturage batandukanye ababeshya ko bari kumwe mu rugamba rwo kurwanya CNDD-FDD bikarangira bakoze amakosa akabafungisha.

Benshi ntibari bazi ko kuva ahungutse avuye mu nkambi ya Mahama mu Rwanda yari asigaye akorera iperereza.

Uwo mugabo,avuka muri Zone na komine Rugazi yo mu ntara ya Bubanza mu Burundi.

Kubera se umubyara witwa BIRONKWA Celestin yakoze cyane mu mujyi wa Bujumbura,ibyo byatumye bimukira muri uwo mujyi. Ni incuti zidasanzwe z’umukuru w’igihugu Evariste NDAYISHIMIYE.

Mbere ya 2015,uyu Niyongabo ngo yahoze akorera umukuru w’igihugu Evariste NDAYISHIMIYE nk’umukozi mukuru mu tubare twe,abo benshi bita abajera (#Gérant).

Ariko muri 2015 uyu yahunze mu bandi biturutse ku bihe byaranze uwo mwaka.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa