skol
fortebet

Burundi: Umudepite yatangaje ko azamena imitwe abanyamakuru b’Ikinyamakuru Iwacu

Yanditswe: Monday 30, Mar 2020

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Iwacu cyo mu gihugu cy’u Burundi cyanditse ibaruwa yo kwishinganisha kubera amagambo kivuga ko yatangajwe n’umudepite witwa Anglebert Ngendabanka wavuze ko azamena impanga abanyamakuru bacyo.

Sponsored Ad

Iki kinyamakuru cyanditse iyi nkuru kivuga ko kuri iki Cyumweru aribwo uyu mudepite yavuze ko abanyamakuru b’Iwacu azabamena imitwe nyuma yo gukora inkuru bakamushyiramo.

Ikinyamakuru Iwacu cyashyize mu nkuru amagambo y’uyu mudepite Anglebert Ngendabanka ntibyamushimisha niko gutangaza ko azamena imitwe abanyamakuru bacyo.

Iyi nkuru ngo yavugaga ku kutoroherana kw’amwe mu mashyaka mu Burundi aho cyakoresheje amagambo yatangajwe na bwana Anglebert Ngendabanka.

Ikinyamakuru Iwacu kivuga ko cyatunguwe n’iri terabwoba rya Depite Anglebert Ngendabanka kandi yagakwiye kuba umwe mu bantu bashyigikira itangazamakuru ndetse kivuga ko iyo nkuru yamusembuye yakozwe kinyamwuga.

Iwacu Press Group yatangaje ko yishinganishije ku mukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza ko nihagira umunyamakuru wabo ukorerwa urugomo uyu mudepite yazabiryozwa.

Ibitekerezo

  • nibatuze da ugira ngo se ntiyakamena?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa