skol
fortebet

Burundi: Umutekano watangiye gukazwa hirya no hino kubera inzandiko z’abiyemeje guhirika Perezida Ndayishimiye

Yanditswe: Tuesday 03, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutekano wari wongerewe cyane mu mujyi wa Rumonge mu ijoro ryo ku cyumweru ku kigero kitari kimenyerewe aho abapolisi benshi bakomeje kuzenguruka birukana abantu bari mu tubari no mu ma butike.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru UBM News dukesha iyi nkuru kivuga ko abantu batigeze bamenya icyatumye bacyurwa hakiri kare ndetse no kuba imihanda yari yuzuyemo abashinzwe umutekano.

Mu gitondo cyo kuwa mbere nibwo hamenyekanye ko hafi y’ikambi ya gisirikare mu Rukinga hatowe inzandiko zitirirwa abasirikare n’abapolisi ngo bashaka guhindura ibintu mu Burundi.

Nubwo ngo abo badashaka guhita bahirika ku butegetsi Perezida Ndayishimiye,ngo bifuza impinduka mu mibereho y’Abarundi aho ngo binakunze bakuraho ubutegetsi hatabayeho kumena amaraso.

Abatuye mu mujyi wa Rumonge babwiye kiriya kinyamakuru ko abantu bari bateramiye ku muhanda munini nomero 3, abari muri resitora, mu tubari, abatwara abantu ku mapikipiki, n’abandi ntiborohewe muri iryo joro ryo ku cyumweru.

Abapolisi benshi bayobowe na komiseri w’igipolisi mu ntara ya Rumonge ngo bakomeje kuzenguruka kuva saa tatu z’ijoro . Uwo bahuye wese bamutegekaga kuva mu muhanda no gutaha iwe vuba na bwangu.

Ayo makuru akomeza avuga ko aho mu mujyi wa Rumonge,abantu batigeze babwirwa ibyabaye . Bemeza ko no mu ma karitsiye hagati , urwo rujya n’uruza rw’abapolisi rwabonekaga cyane.

Hamaze iminsi ibihuha ko mu Burundi hashobora kuba guhirika ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye gusa uyu mukuru w’igihugu yarabihakanye akiva mu mahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa