skol
fortebet

Capt Rukatura wo muri FARDC yishwe n’abaturage bamuziza ko ari Umututsi

Yanditswe: Friday 10, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kapiteni Gisore Rukatura wari umusirikare mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yishwe atwitswe n’abaturage kuri uyu wa Kane azira ko ari Umututsi.

Sponsored Ad

Uyu musirikare yiciwe mu gace ka Ndosho i Goma ubwo yari avuye ku kazi, agategwa n’abaturage bamushinjaga kuba Umututsi ukorana na M23.

Amashusho yashyizwe hanze n’abarimo Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa agaragaza Gisore aryamye hasi asa nk’umuntu wakubiswe, azengurutswe n’abaturage benshi bamwitaga umukozi wa M23 ushaka kubatera gerenade.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yatangaje ko bibabaje kuba Capt Gisaro yishwe azize urwango rwakwirakwijwe na Leta ya Congo, rwo kumvisha abaturage ko abanzi babo ari Abatutsi n’abasa nabo.

Yagize ati "Amashusho ateye ubwoba kandi adashobora kwihanganirwa y’umusirikare mukuru wa FARDC watereranwe na bagenzi be ngo abaturage bamwihorereho.

Yishwe n’imbaga y’abantu bavugaga amagambo yuzuye urwango no kwanga abanyamahanga.

Kapiteni RUKATURA yishwe kubera ko ari umututsi. R.I.P."

Muri aya mashusho,abaturage bateye amabuye Rukatura amabuye mu mutwe no mu bindi bice by’umubiri baramwica. Amakuru yaje kumenyakana ni uko Gisaro yaje kwicwa atwitswe.

Ibi bibaye mu gihe inyeshyamba za M23 zikomeje gusunika ingabo za Leta mu marembo y’umujyi wa Goma, mu ntambara yubuye mu Ukwakira uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa