skol
fortebet

CAR: UN itewe impungenge n’uko ibintu bishobora kudogera kurushaho nyuma y’igenda ry’ingabo zari mu butumwa bw’amahoro

Yanditswe: Wednesday 14, Jun 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri, Umuryango w’Abibumbye watangaje ko utewe impungenge n’uko ibintu bishobora kongera kudogera mu gihugu cya Repubulika ya Centre Afurika nyuma y’igenda ry’ingabo za Uganda, Sudani y’Epfo n’iza Amerika zari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu.
Umutwe w’iterabwoba uzwi nka Lord’s Resistance Army, uyobowe na Josephy Kony, umaze imyaka 30 ugaba ibitero by’iterabwoba mu duce tunyuranye twa Repubulika ya Centre Africa.
Kuva mu 1987, ubwo Kony yashingaga uyu mutwe, bivugwa ko abantu (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri, Umuryango w’Abibumbye watangaje ko utewe impungenge n’uko ibintu bishobora kongera kudogera mu gihugu cya Repubulika ya Centre Afurika nyuma y’igenda ry’ingabo za Uganda, Sudani y’Epfo n’iza Amerika zari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu.

Umutwe w’iterabwoba uzwi nka Lord’s Resistance Army, uyobowe na Josephy Kony, umaze imyaka 30 ugaba ibitero by’iterabwoba mu duce tunyuranye twa Repubulika ya Centre Africa.

Kuva mu 1987, ubwo Kony yashingaga uyu mutwe, bivugwa ko abantu basaga 100,000 bavukijwe ubuzima n’abarwanyi b’uyu mutwe ndetse abasaga 60,000 barimo n’abana bashimuswe n’uyu mutwe aho bagiye bakoreshwa ubucakara ndetse bakanafatwa ku ngufu abandi bagakoreshwa imirimo ya gisirikari ku gahato.

Kuwa 19 Mata, Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo gukura ingabo zayo muri Repubulika ya Centre Africa. Izindi ngabo 100 z’Abanyamerika zari mu mutwe wa AFRICOM nazo zahagaritse ubutumwa bwabo muri iki gihugu. Izi ngabo za Amerika zatwaraga miliyoni ziri hagati ya 600 na 800 z’Amadolari ya Amerika.

Francois Lounceny, uyoboye ingabo za UN muri Repubulika ya Centre Africa, yatangaje ko umutekano muri iki gihigu bigoranye ko waboneka cyane ko ingabo za Uganda n’iza Sudani y’Epfo zakuyemo akazo karenge, kimwe n’ingabo za Amerika nazo zigendeye

Yagize ati “Ntewe impungenge n’ingaruka z’igenda ry’ingabo zari mu butumwa bw’amahoro. Ibi bishobora gutuma umutwe wa Lord’s Resistance Army wongera kwigabiza iki gihugu bigahungabanya umutekano.”

Ubu hasigaye umutwe w’ingabo nke za Repubulika ya Centre Africa hamwe n’iza UN (MINUSCA) zicunga umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu. Gusa, biravugwa ko nta bikoresho bihagije zifite.

MUNISCA ivuga ko itahamagariwe kuyobora ingabo za Repubulika ya Centre Africa mu bitero bihangana n’umutwe wa Lord’s Resistance Army(LRA) ndetse ngo bisaba imyitozo ihambaye kugirango bazibe icyuho cyatewe n’igenda ry’ingabo za Uganda.

Operasiyo zo gushakisha umuyobozi wa LRA birushaho guteza ibindi bibazo.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rightd Watch, wagaragaje muri raporo yawo yo mu kwezi gushize ko ingabo za Uganda zakoze ibyaha byo gufata ku ngufu abangavu n’abagore bo muri Repubulika ya Centre Africa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa