skol
fortebet

CEDEAO igiye kwegeranya ingabo zo kohereza muri Niger ’igihe icyo ari cyo cyose’

Yanditswe: Friday 11, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Côte d’Ivoire avuga ko ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba byemeje kohereza ingabo muri Niger "vuba cyane hashoboka", nyuma y’inama yiga ku ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye muri icyo gihugu.

Sponsored Ad

Muri iyo nama yo ku wa kane mu murwa mukuru Abuja wa Nigeria, abategetsi bo mu muryango w’ubukungu w’Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) bavuze ko bemeranyijwe gushyira hamwe umutwe wa gisirikare "wo kuba witeguye kugabwa igihe icyo ari cyo cyose".

Perezida wa Nigeria Bola Tinubu yavuze ko ikoreshwa ry’ingufu ryaba ari "amahitamo ya nyuma".

Agatsiko ka gisirikare kafashe ubutegetsi muri Niger ku itariki ya 26 y’ukwezi gushize kwa Nyakanga (7) uyu mwaka.

Amerika n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) bivuga ko bihangayikishijwe n’ubuzima n’umutekano bya Perezida wahiritswe, Mohamed Bazoum, umaze ibyumweru birenga bibiri afungishijwe ijisho.

Umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres yavuze ko ahangayitse, harimo no kuba hari amakuru yuko Bazoum n’umuryango we "babayeho mu buryo bubabaje".

Nyuma y’iyo nama ya ECOWAS, Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara yavuze ko uwo muryango mbere wagiye ujya mu bindi bihugu byo muri Afurika kugira ngo usubizeho ubutegetsi bushingiye ku itegekonshinga.

Yagize ati: "Uyu munsi twisanze mu bintu bisa nk’ibyo muri Niger, kandi ndifuza kuvuga ko ECOWAS idashobora kwemera ibi".

Ouattara yavuze ko Côte d’Ivoire izatanga batayo igizwe n’abasirikare bari hagati ya 850 na 1,100, anavuga ko abasirikare bavuye muri Nigeria na Bénin na bo bazoherezwa.

Omar Touray, Perezida w’itsinda rya ECOWAS, yavuze ko abanyamuryango bafashe icyemezo cyo "gutegeka iyoherezwa muri Niger ry’umutwe witeguye kugabwa igihe icyo ari cyo cyose wa ECOWAS kugira ngo usubizeho ubutegetsi bushingiye ku itegekonshinga".

Nta yandi makuru arenzeho yatanze ku kuntu uwo mutwe bateganya kwegeranya uzaba umeze cyangwa igikorwa uzakora.

Mbere y’iyo nama, abakuru bo mu idini ya Islam bo mu majyaruguru ya Nigeria, ihana umupaka na Niger, bari bashishikarije Perezida Tinubu kudakoresha ingufu mu gukuraho abahiritse ubutegetsi.

Ariko nyuma y’iyo nama, Tinubu yagize ati: "Nta kidashoboka, harimo n’ikoreshwa ry’ingufu nk’amahitamo ya nyuma.

"Niba tutabikoze, nta wundi muntu uzabidukorera".

Abahiritse ubutegetsi muri Niger mbere baburiye ko bazirwanaho igihe haba habayeho igikorwa cya gisirikare icyo ari cyo cyose.

ECOWAS yari yahaye abahiritse ubutegetsi muri Niger igihe ntarengwa cyo ku cyumweru gishize ngo babe bamaze gusubizaho guverinoma yatowe mu buryo bwa demokarasi, ariko ako gatsiko karacyirengagije.

Ahubwo abasirikare bahiritse ubutegetsi bashyizeho guverinoma nshya.

Amerika n’Ubufaransa bifite ibigo bya gisirikare muri Niger, muri gahunda y’ibikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro yiyitirira Islam, ikorera mu karere ka Sahel.

Muri iki cyumweru, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yabwiye BBC ko itsinda rya Wagner ry’abacanshuro b’Abarusiya ririmo "gufatirana" kuba hari umutekano mucye muri Niger.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa