skol
fortebet

Centrafrika: Abasirikare ba l’ONU bagabwe ho igitero gihitana 3 muri bo

Yanditswe: Wednesday 05, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abasirikare batatu bo mu ishami rya l’ONU riri kubungabunga amahoro muri Centrafrika baraye bishwe n’igisasu batezwe mu muhanda.

Sponsored Ad

Iki gisasu cyahitanye abagera kuri 3 abandi bane barakomereka bikomeye.

Byabaye ubwo imodoka barimo yaturitswaga n’igisasu bakandagiye giteze mu muhanda banyuragamo.

Umuvugizi wa l’ONU, Stephane Dujarric, yavuze ko abo basirikare bapfuye ari abakomoka muri Bangladesh, yongeraho ko uwakomeretseyajyanywe kuvurirwa mu bitaro byo mu mugi wa Bouar.

Yavuze ko kandi iryo turika ryabaye mu gihe ingabo za L’ONU zari mu gikorwa cyo kugarura no gucunga umutekano mu nkengero za Koui-Bohong, ku birometero bitanu uva mu nkambi yabo iherereye i Ouham-Pende.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa