skol
fortebet

Centrafrique:Uburaya no gufata ku ngufu bishobora kwirukanisha Abasirikare ba Tanzaniya

Yanditswe: Saturday 10, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango w’Abibumbye wafashe icyemezo cyo kwirukana abasirikare 60 ba Tanzania bari baroherejwe mu butumwa bwawo bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, nyuma y’uko bamwe muri bo bashinjwe ibyaha byo gufata ku ngufu abagore.

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Stéphane Dujarric, yatangaje ko icyemezo cyo kwirukana bariya basirikare "cyafashwe nyuma y’uko iperereza ry’ibanze rigaragaje ibihamya byizewe by’uko abasirikare 11 bo muri ririya tsinda bagize uruhare mu bikorwa byo gusambanya ku ngufu abagore bane."

Uyu yunzemo ko abahohotewe bamenyekanye kuri ubu bari kwitabwaho n’abafatanyabikorwa ba buriya butumwa bashinzwe ibikorwa by’ubugiraneza.

Ku bwa Dujarric "abategetsi ba Tanzania bamaze kumenyeshwa ibyabaye ndetse bamaze kohereza muri Centrafrique abayobozi bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe iperereza."

Yavuze kandi ko Tanzania yashimangiye ko idashobora kwihanganira ihohotera rishingiye ku gitsina; bityo ko abayobozi bayo bakiranye uburemere biriya birego ndetse bakaba biteguye gufata ingamba zikwiriye zo gukemura kiriya kibazo.

Kuri ubu abasirikare ba Tanzania bari baroherejwe muri Centrafrique bafungiwe muri kimwe mu bigo bya gisirikare byaho, mu gihe iperereza rigikomeje.

Dujarric yavuze ko aba basirikare bazoherezwa iwabo mu gihe abari kubakoraho iperereza bazaba batakibakeneye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa