skol
fortebet

Chine: Umugizi wa nabi yinjiye mu ishuri ry’icuke acumita ibyuma bicamo 6

Yanditswe: Monday 10, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Sponsored Ad

Abantu batandatu barimo abana batatu biciwe ku ishuri ry’incuke batewe icyuma mu ntara ya Guangdong yo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Ubushinwa.

Polisi yavuze ko yataye muri yombi umugabo w’imyaka 25 ufite izina ryo mu muryango (ritari iribatizanyo) rya Wu, mu mujyi wa Lianjiang wo muri iyo ntara.

Ibiro ntaramakuru AFP, bisubiramo amagambo y’umutegetsi w’umujyi, byatangaje ko abandi bishwe muri abo bantu batandatu ari umwarimu n’ababyeyi babiri. Umuntu umwe na we yakomeretse.

Icyo gitero cyabaye kuri uyu wa mbere ku isaha ya saa moya n’iminota 40 za mu gitondo (07:40) ku isaha yaho.

Uwo mugabo yatawe muri yombi saa mbili za mu gitondo (08:00) ku isaha yaho ndetse polisi yise ibi byabaye "igitero gikozwe ku bushake".

Umuntu ufite ububiko ukorera hafi y’iryo shuri ry’incuke yavuze ko agace karikikije kashyizweho uruzitiro.

Iki gitero cyatumye habaho kuganira henshi ku mbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa, benshi bavuga ko baguye mu kantu kandi ko barakajwe n’ibyabaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa