skol
fortebet

Darfur y’Amajyepfo harikangwa umwuka w’intambara hagati y’abaturage

Yanditswe: Monday 14, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru, itariki 13 Kanama, urugomo rwibasiye umujyi wa Nyala wo mu burengerazuba bwa Sudani ndetse n’ahandi muri leta ya Darfur y’Amajyepfo, nk’uko abatangabuhamya babitangaje, bituma hikangwa ko ako karere kajahajwe n’ntambara igihe kirekire muri Sudani kasubira mu bihe bibi.

Sponsored Ad

Amakimbirane yazanye intambara za buri munsi mu mihanda y’umurwa mukuru wa Khartoum, yibutsa intambara zishingiye ku moko muri Darfur y’Iburengerazuba, yavanye mu byabo abantu barenga miliyoni 4 bahungiye muri Sudani no hakurya y’umupaka wayo muri Tchad, Misiri, Sudani y’Epfo n’ibindi bihugu.

Imirwano hagati y’ingabo za Sudani n’abarwanyi ba Rapid Support Forces yagiye yiyongera buri gihe muri Nyala, umujyi wa kabiri munini mu gihugu kandi ukaba ari ihuriro ry’ibikorwa by’akarere ka Darfur.

Abatangabuhamya babwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters ko imirwano iheruka kumara iminsi itatu, aho ingabo za leta na RSF zarashe mu duce dutuwemo. Imirwano yangije amashanyarazi, amazi, n’itumanaho.

Nk’uko byatangajwe n’Urugaga rw’Abavoka rwa Darfur, umugenzuzi w’igihugu w’uburenganzira bwa muntu, ngo ku wa Gatandatu honyine byibuze abantu umunani barishwe.

Muri iyi minsi ishize, imirwano imaze kugera ku bilometero 100 mu burengerazuba bwa Nyala, mu gace ka Kubum, ihitana abantu benshi nk’uko abatangabuhamya babitangaza.

Urugaga rw’abavoka rwavuze ko ubwoko bw’abarabu bufite imodoka za RSF bwateye ako gace, batwika isoko ndetse bagaba igitero kuri station ya polisi mu gitero cyagabwe ku bundi bwoko bw’abarabu bahanganye. Imirwano yahitanye abantu 24.

Amoko menshi y’Abarabu yiyemeje gushyigikira RSF.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa