skol
fortebet

DC:I Sake Abahinde bari muri MONUSCO bashinjwe guta ibirindiro kubushake

Yanditswe: Tuesday 09, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga Amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) mu butumwa bw’icyumweru yagejeje ku bakozi bayo, bwavuze ko umutekano “ugenda uhindagurika” mu burasirazuba bw’igihugu, aho imirwano ikomeje.

Sponsored Ad

Inyeshyamba za M23, “zageze mu majyaruguru ya Sake [nko mu birometero makumyabiri mu burengerazuba bwa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru mu gihe abandi bagaragaye muri parike y’igihugu ya Virunga kandi bashaka gufunga umuhanda Goma-Sake ”.

Ubutumwa bukubiyemo amabwiriza yo gukumira no kwimura abakozi ba MONUSCO muri Goma, hamwe n’ikarita y’aho guhurira mu gihe byarushaho gukomera.

Goma, ituwe n’abaturage barenga miliyoni ndetse n’abantu bagera kuri miliyoni bavanwe mu byabo, ikikijwe n’inyeshyamba za M23 kuva muri Gashyantare, aho imirwano yahiyongereye. Inzira zonyine zisohoka ni ikiyaga cya Kivu, mu majyepfo, n’umupaka w’u Rwanda, mu burasirazuba.

Ku wa Kane, itariki ya 4 Mata, Ingabo z’Abahinde zo mu Muryango w’Abibumbye (UN) zoherejwe hafi ya Sake mu rwego rwo gukumira inyeshyamba ngo ziterekeza muri Goma zataye ibirindiro byazo, binyuranyije n’amabwiriza y’ubuyobozi bwabo, nk’uko bigaragara mu nyandiko y’imbere muri MONUSCO Agence France-Presse (AFP) ) yabashije kubona. Ngo “Nibura ibirindiro bitatu ” byafashwe na M23 ” nyuma yo gutabwa n’abasirikare b’Abahinde, nkuko byanditswe muri iyi nyandiko.

Ibice binini bya Kivu y’Amajyaruguru byafashwe na M23
Ubwo butumwa bwatangaje ko mu gitondo cyo ku Cyumweru, imitwe yitwara gisirikare ifatanya na FARDC (Ingabo z’igihugu cya DRC) yarashe ku ngabo za Loni mu nkengero za Sake, “hamwe n’amasasu mato mato agera kuri 350 hamwe na roketi ebyiri zo mu bwoko bwa RPG.”

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, iturika rya grenade mu nkambi y’abvanwe mu byabo, hagati ya Goma na Sake, ryahitanye abantu batanu abandi benshi barakomereka nk’uko bitangazwa n’ubuvuzi muri Goma. Abayobozi n’abashinzwe iyo nkambi bavuze ko nta makuru arambuye yerekeye ababikoze.

Urusaku rw’imbunda nini ku wa Gatandatu no ku Cyumweru rwumvikanye hafi ya Sake no mu nkengero z’uburengerazuba bwa Goma. Amakuru aturuka i Goma avuga ko abasivili babiri bapfuye abandi babiri barakomereka i Mushaki (mu birometero icumi mu burengerazuba bwa Sake, muri zone ya M23). Bavuga ko aya mabombe yatewe n’ihuriro rya guverinoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa