skol
fortebet

Diaspora y’u Burundi bamaganye umwanzuro wa Perezida Ndayishimiye wo kohereza abasirikare muri RDC

Yanditswe: Saturday 10, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amahuriro y’abarundi baba mu bihugu by’i Burayi”FODIB” na Canada “ABC” baranenga umwanzuro wa Evariste Ndayishimiye wo kohereza abasirikare b’igihugu muri Kongo kurwana na M23 kandi ngo yabikoze binyuranyije n’amategeko.

Sponsored Ad

Ibyo biri mu itangazo ryasohowe ku wa kabiri n’ayo mahuriro y’abarundi ari mu bihugu by’i burayi na Canada.

Aba ba Diaspora bavuze ko bifuza ko imiryango y’abaguye ku rugamba yashumbushwa hanyuma ibyo kohereza abandi bigahagarara.

Tele Renaissance yavuze ko Oscar Butare uyoboye ihuriro FODIB anenga kandi umwanzuro wo gufunga imipaka ihuza Uburundi n’u Rwanda.

Aba Badiaspora ngo babona ko uwo mwanzuro wafashwe n’ubutegetsi bwa Kongo kandi ntacyo uzafasha Abarundi.

Umuyobozi wa FODIB agira ati :"Twanditse urwandiko twerekana akababaro dufite ku myanzuro iheruka gufatwa na Evariste Ndayishimiye yo kohereza abasirikare muri Kongo kurwana na M23 ibyo akaba yarabikoze kandi ariwe wari uyoboye EAC kandi muri EAC bari bamaze kohereza ingabo zo kugarura amahoro n’umutekano muri Kongo ariko Ndayishimiye akabirengaho akohereza abasirikare bajya gufasha Kongo kandi binyuranyije n’amategeko.

Bisobanura ko yafashe uruhande abogamiraho kandi nta nyungu Uburundi bubifitemo kujya kwivanga mu ntambara yo muri Kongo.Uwo mwnzuro ukaba warishe itegekonshinga ry’Uburundi.

Tubabajwe kandi n’umwanzuro wo gufunga imipaka y’Uburundi n’u Rwanda aho dusanga warafatiwe i Kinshasa ku nyungu za Kongo gusumbya inyungu z’Uburundi".

Abarundi batari bake bakomeje gusaba Leta y’Uburundi kugira icyo ikora igatanga umucyo ku kohereza abasirikare b’igihugu muri RDC n’inyungu Aburundi babifitemmo.Kugeza uyu munsi, ntacyo Leta iratangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa