DR Congo: 22 bamaze kugwa mu mishyamirano y’ingabo za FARDC na CODECO
Yanditswe: Thursday 01, Sep 2022
Abantu babarirwa muri 22 barimo abaturage 13 n’abarwanyi 8 nibo bamaze kugwa mu mirwano ishyamiranije ingabo za Congo FARDC n’umutwe witwaje intwrao wa CODECO imaze iminsi ibiri mu gace ka Mongwalu mu ntara ya l’Ituri.
Abantu babarirwa muri 22 barimo abaturage 13 n’abarwanyi 8 nibo bamaze kugwa mu mirwano ishyamiranije ingabo za Congo FARDC n’umutwe witwaje intwrao wa CODECO imaze iminsi ibiri mu gace ka Mongwalu mu ntara ya l’Ituri.
FARDC yatangiye kurwanya izo nyeshyamba kuwa 20 kanama muri ako gace gacukurwamo amabuye y’agaciro ku bwinshi ,gaherereye mu birometero 85 mu majyaruguru ya Bunia ho muri Djugu.
Abaturage baguye muri ibyo bitero n’abakora mu birombe, abandi bakomeretse nk’uko bitangazwa n’abaturage baturiye agace karimo imirwano.
Ingabo za Congo FARDC bo bishe inyeshyamba za CODECO zigera ku 8 harimo n’umuyobozi wabo, abanda 11 barakomereka mu buryo bukomeye.
Ku ruhande rw’igisirikare cya Congo bo hapfuye umwe, nkuko bbyitangarije, byatumye inzu zisaga 60 zirimo n’izubucuruzi zitwikwa zirakongoka.
Kugeza ubu igiturage cya Mongwalu kirinzwe n’igisirikare cy’igihugu, kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 3 aho umutekano wakajijwe cyane bijyanye no gukomeza gusaka mu mpande zose
Inyeshyamba za CODECO zagabye igitero kuwa kabiri ahagana mu ma saatanu mu duce dutatu twa Mongwalu, aho bihishe kugera mu ijoro ryakeye bakigizwayo n’ingabo za FARDC
Imirwano yongeye kubura mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 hagati y’impande zombie mu gihe cy’amasaha agera kuri 5
Nyo yo gusubizwa iyuma na FARDC, ubu inyashyamba za CODECO zasubiye mu birindiro byazo ahitwa Brésil, Digene na Mbau.
Ibitekerezo
Congo Kinshasa. Waragowe impande zose.