DR Congo:Amabwiriza mashya ku basirikare ba FARDC cyane mu murwa mukuru Kinshasa
Yanditswe: Wednesday 14, Sep 2022
Mu Mujyi wa Kinshasa muri DRC, hatangijwe umukwabu wo guca akajagari k’abasirikare bari bakunze kugaragara biyandarika bidakwiye umwuga wabo
Mu Mujyi wa Kinshasa muri DRC, hatangijwe umukwabu wo guca akajagari k’abasirikare bari bakunze kugaragara bacaracara, hashyirwaho itegeko ko uzafatwa yidegembya mu masaha y’akazi atabifitiye uburenganzira, azajya ahita yirukanwa.
Ni umwanzuro watangajwe n’ishami ry’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) rishinzwe imyitwarire.
Iyi operasiyo yiswe “Kin sans militaire en divagation”, bishatse kuvuga ngo ‘guca ingeso y’ubuzererezi bw’abasirikare bambaye impuzankano yabo’.
Uyu mwanzuro wafatiwe aba basirikare b’i Kinshasa, uvuga ko umusirikare uwo ari we wese uzagaragara “azerera mu mujyi mu masaha y’akazi adafite uburenganzira, azahita ahagarikwa.”
Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo guca akajagagari no kugarura imyitwarire iboneye mu gisirikare kuko muri uyu mujyi wa Kinshasa, hari hakomeje kugaragara abasirikare bagendagenda batari mu kazi kandi bambaye impuzankano za gisirikare.
Umuyobozi wa Batayo ishinzwe imyitwarire y’Igisirikare cya Congo, Colonel Henri Hamuli yashimangiye ko itegeko rireba abasirikre bose b’igihugu muri uwo mugi
ku ikubitiro abatawe muri yombi bahise batangira gukurikiranywa no guhabwa ibihano bitatangajwe ubwoko bwabyo
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *