skol
fortebet

DR Congo: Uburasirazuba bwa congo bukomeje kwibasirwa n’urusobe rw’ibibazo

Yanditswe: Thursday 25, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo gufunga imihanda ya Ituri ibinyabiziga bisaga 600 byikoreye ibiribwa n’ibicuruzwa bikabura aho bica, ubu noneho n’ibitaro byagobokaga baturage byafunze.

Sponsored Ad

Nyuma yo gufunga imihanda ya Ituri ibinyabiziga bisaga 600 byikoreye ibiribwa n’ibicuruzwa bikabura aho bica, ubu noneho n’ibitaro byagobokaga baturage byafunze.

Mu ntara ya Ituri haravugwa umutekano muke ushinjwa inyeshyamba za ADF zirwanya ubutegetsi bwa Uganda.

Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru urujya n’uruza rwarahagaze ,byatumye abantu babarirwa mu Magana Babura inzira ndetse n’ibicuruzwa biva muri kivu y’epfo na Beni berekeza muri ituri bibura inzira.

Byaje kumira ku mirari,aho kugeza ubu ibitaro bikuru bya Lolwa biherereye muri territoire ya Mambasa (Ituri) nabyo byamaze gutangaza ko bihagaritse imirimo y’ubuvuzi.

Ni nyuma y’uko ababikoragamo bose bahunze ibitero by’inyeshyamba za ADF zongeye kubyutsa umutwe muri ako gace, aho zisahura zikica ndetse zikanahohotera abaturage.

Byatumye abanyekongo batari bake batabaza leta yabo kugira icyo ikora vuba nabwangu ngo yirukane abarwanyi ba ADF bigaragara ko bahagaritse ubuzima mu burasirazuba bwa Congo.

Kugeza ubu umugi wa Goma, Bukavu n’ibice bya Rutshuru bagowe no kubona ibiribwa by’ibanze birimo Isukari,ifu,umuceri n’amavuta byaheze munzira kubera umutekano muke.

Umuyobozi w’asosiyete civile muri Ituri, Alaya Yuma yasabye FARDC kongera imbaraga mu kurwanya ibyo byihebe kugirango ituze rigaruke mu gace

Zone ya Lolwa yugarijwe n’umutekano muke, ibarurwa mo abaturage bagera ku bihumbi 118 000 bose bahabwaga ubuvuzi n’iri vuriro ryfunze imiryango kugera ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa