skol
fortebet

DR Congo: Uwahoze ayobora comisiyo y’amatora yakebuye urubyiruko rwishora mu rugomo aho gukora

Yanditswe: Monday 29, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa CENI ishinzwe amatora muri Congo, yahamagariye urubyiruko rwa Ituri guhagarika imyigaragambyo rukayoboka inzira yo gukora ibiruteza imbere

Sponsored Ad

Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa CENI ishinzwe amatora muri Congo, yahamagariye urubyiruko rwa Ituri guhagarika imyigaragambyo rukayoboka inzira yo gukora ibiruteza imbere

Yabivuze kuri uyu wa 28 kanama2022, mu kiganiro yahaye Radio Okapi ku isaha ya 48 mu ruzinduko arimo I Bunia ho muri Ituri

Corneille Nangaa ya vuze ibi mu buryo bwo kugaragaza imbamutima ze mu nama y’urubyiruko yayoboraga igamije gushakira hamwe amahoro no guhosha amakimbirane byose biganisha ku iterambere.

Urubyiruko rwa Ituri rumaze iminsi rwumvikana mu bikorwa by’urugomo n’ubusahuzi, byibasiye cyane ingabo za L’ONU zishinzwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo MONUSCO.

Byanatumye haba guhangana hagati y’abasirikare b’igihugu FRDC n’urubyiruko, bamwe bakahasiga ubuzima.

Mu ijambo rye, Corneille yavuze ko urubyiruko rw’abakongomani rudakwiye kwijandika mu myivumbagatanyo yahato nahato, kuko bisa naho batagitekereza kuri ejo habo hazaza kuko nta mwanya wo gukora bakigira.

Yongeyeho ko igihe kigeze ngo abanyagihugu muri DR Congo bahumuke bakore ibibateza imbere, aho guhora mu mvururu zidafite icyo zinjiriza igihugu usibye ibyago.

Igihe kirageze ko abanyecongo barekera igisirikare inshingano zacyo zo kubarinda no kurinda igihugu, aho kugaragaza ko aribo bashoboye kwirinda binashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Uburasirazuba bwa Congo cyane mu tara ya Ituri, kivu ya ruguru n’iyepfo ,bayogojwe n’imitwe yitwaje intwaro ibateza umutekano muke no kubambura ubuzima. Kuri ubu birasa naho abaturage batangiye kumva ko inzira ari ukwishakamo ibisubizo kurenza kugira undi biringira ko yabazanira umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa