skol
fortebet

DRC yongeye gusaba Urukiko Mpuzamahanga guperereza ku byaha by’inyeshyamba muri Nord Kivu

Yanditswe: Friday 16, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC/CPI) yatangaje ko agiye kwiga ku busabe bwa leta ya DR Congo busaba uru rukiko gukora iperereza ku byaha byakozwe n’imitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Kivu ya ruguru kuva muri Mutarama(1) 2022.

Sponsored Ad

Umushinjacyaha Karim Asad Ahmad Khan yatangaje ko ubwo busabe bwa leta ya Kinshasa buherekejwe n’inyandiko z’ibihamya zisaba ibiro bye “guperereza ku ngabo n’imitwe yitwaje intwaro” bashinja ibyaha muri Kivu ya Ruguru.

Yongeraho ko “ibyaha byose bivugwa” muri ubwo busabe “byakozwe n’umuntu uwo ari wese, hatitawe uruhande ariho cyangwa ubwenegihugu, bizasuzumwa”.

Uyu mushinjacyaha ntiyatangaje abo leta ya Kinshasa ishinja.

Ariko abategetsi muri DR Congo basanzwe bashinja umutwe wa M23 n’igisirikare cy’u Rwanda ibyaha by’ubwicanyi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Raporo z’inzobere za ONU zavuze ko u Rwanda rwohereje ingabo gufasha umutwe wa M23.

Raporo z’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu zishinja M23 ifashijwe n’igisirikare cy’u Rwanda ibyaha birimo ubwicanyi ku basivile no gufata abagore ku ngufu.

Abategetsi b’u Rwanda bahakana ko gufasha M23 bavuga ko ibibera mu burasirazuba bwa DRC bireba iki gihugu ubwacyo. M23 nayo yahakanye ko ntaho ihuriye kandi idafashwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Iyi ni inshuro ya kabiri leta ya DR Congo isaba uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha gukurikirana ibyaha byakorewe ku butaka bwayo.

Iya mbere yari mu 2004 aho Kinshasa yasabye uru rukiko gukurikirana ibyaha byibasiye inyoko muntu byakozwe kuva mu 2002 mu ntara ya Ituri byakozweho iperereza ndetse hakagira abantu bafatwa bakaburanishwa.

Muri bo harimo Jean Pierre Bemba wahamijwe bimwe mu byaha agafungwa nyuma akaza kujurira akagirwa umwere ndetse akarekurwa, ubu ni Minisitiri w’ingabo wa DR Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa