skol
fortebet

Drone y’intasi ya FARDC yahanuwe na M23 mu mirwano ikomeye iri kubahuza

Yanditswe: Friday 24, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu watangaje ko Ingabo zayo zahanuye indege nto y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Sponsored Ad

Iyi drone yafashaga FARDC mu butasi yahanuriwe muri Masisi, aho M23 na FARDC baramukiye barwana.

Imirwano hagati y’impande zombi kuva mu masaha y’igitondo yarimo ijya mbere mu duce twa Karenga na Kilorirwe no mu nkengero zaho.

Amakuru y’ihanurwa ry’iriya drone yemejwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X.

Yavuze ko Ingabo z’umutwe ayoboye zayihanuye ubwo zarimo zirwanaho ariko zinarinda abasivile.

Ni Bisimwa wunzemo ko M23 yamaze gufata ingamba zigamije gushyira iherezo ku bikorwa by’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ashinja gusenya ibikorwa remezo bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa